Rubavu: Yanyuzwe n’inyigisho z’ubuyobozi avana umwana we muri FDLR

Nyuma yo kwitabira ibiganiro bigamije guhumuriza abaturage no kubashimira ubufatanye n’inzego z’umutekano, umuturage wo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu witwa Ndagijimana yasabye ko yatumiza umwana we uri muri FDLR akagaruka mu Rwanda.

Muri ibyo biganiro byabereye mu murenge wa Busasamana tariki 06/11/2012, umuyobozi w’akarere, Sheih Bahame Hassan, yasabye abaturage kwitandukanya n’ushobora kubahungabanyiriza umutekano, ahubwo abafite abo bazi bakabatumaho bakagaruka mu gihugu cyabo bagafatanya kucyubaka.

Sheih Bahame yari yagaragarije abaturage ko ntacyo bimaze kuba baba mu Rwanda bafite umutuzo abana babo baba mu mashyamba babunza imitima, avuga ko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruri mu mashyamba ya Congo muri FDLR ari imbaraga z’igihugu baje babaho neza bakiteza imbere ndetse bakazamura igihugu cyabo.

Ndagijimana utuye mu murenge wa Bugenshi wanyuzwe n’ibiganiro ahita abaza inzego z’ibanze icyo yakora kugira ngo umwana we agaruke mu gihugu maze asabwa kumutumaho kandi bamwizeza ko naza ntacyo azaba. Tariki 07/11/2012 umwana we yagarutse mu Rwanda azana n’intwaro yakoreshaga.

Ndagijimana avuga ko yishimiye uburyo abayobozi babakira kandi ngo yumvaga bidakwiye ko umwana we yaguma mu mashyamba ya Congo kandi mu Rwanda hari umutekano.

Uyu mugabo yishimira ko Abanyarwanda bamaze kugezwaho ibyiza birimo kuvanwa mu bukene hakoreshejejwe gahunda ya Girinka n’uburyo abana bajyanwa ku ishuri n’urubyiruko rugafashwa gutezwa imbere.

Uretse kuba ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano zarasuye imirenge yegereye Congo kubera ikibazo cy’abasirikare ba Congo bari bashatse kuza mu Rwanda abaturage bagatabaza ingabo, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangiye igikorwa cyo kuzenguruka mu mirenge igize akarere abaturage baganira n’ubuyobozi hamwe no gucyemura ibiabzo bafite.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka