Rubavu: Yafatanywe caguwa y’imyenda n’inkweto bya magendu

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU), kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, bafashe uwitwa Uwimaninyeretse Innocent w’imyaka 35, yafatanywe ibicuruzwa bya magendu ari byo ibitenge icyenda, imifuka 4 yuzuyemo imyenda ya caguwa n’umufuka wuzuyemo inkweto za caguwa.

Uwimaninyeretse yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende, Akagari ka Rungu, Umudugudu wa Gahenerezo, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa k’uwo mugabo byaturutse ku makuru Polisi yari ifite, yavugaga ko akura ibicuruzwa bya magendu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akabyinjiza mu Rwanda.

Yagize ati “Abaturage bari baratanze amakuru noneho abapolisi bajya mu iduka rya Uwimaninyeretse basanga koko ibyo bicuruzwa birimo. Amaze gufatwa yavuze ko hari abantu abirangura nabo ariko ntiyabagaragaza ndetse ntiyanagaragaza inyemezabwishyu yabiranguriyeho”.

CP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru, abasaba gukomeza batyo mu rwego rwo kurwanya abanyereza imisoro kandi ariyo yubaka igihugu.

Ati “Abaturage tubakangurira kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu cyane cyane abacuruzi, imisoro batanga ni yo yubaka igihugu mu buryo butandukanye. Turashimira abaturage batanga amakuru kandi tunakangurira n’abandi kujya bagaragaza abanyereza imisoro”.

Uwimaninyeretse amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza. Ibicuruzwa byo byahise bijyanwa mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA).

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’Amadorali ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriwe? Igitekerezo cyane nuko uyumuntu yashyirirwaho ibihano cq nandi mande kugirango aboneko leta yacu ntakavuyo ikunda kd ko iharanira iterambere riciye mumucyo nabandi turebereho murakoze

Diane yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Mwiriwe? Igitekerezo cyane nuko uyumuntu yashyirirwaho ibihano cq nandi mande kugirango aboneko leta yacu ntakavuyo ikunda kd ko iharanira iterambere riciye mumucyo nabandi turebereho murakoze

Diane yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

ili tegeko ryizwe nabi imodoka ntikwiye,gutezwa cyamunara kwikosa,ryakozwe nutari,nyirayo umushoferi nawe uba yamaze guhanirwa,icyaha yakoze niyo umushoferi agonze umuntu ntihahanwa,nyiri modoka keretse iyo magedu ali iya nyiri kinyabiziga cyangwa aliwe uyitwaye nicyo cyagombye kurebwa atari ibyo nyiracyo,aba arenganye,uretse amakosa y abashoferi numwana wabyaye,ntiwishyura ibyaha yakoze

lg yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka