Rubavu: Yafashwe yinjiza mu Rwanda urumogi n’inkweto za caguwa

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe Mushema Theoneste w’imyaka 29 arimo kwinjiza mu Rwanda urumogi n’inkweto za magendu za caguwa.

Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamikongi, Umudugudu wa Kabari, akaba yarafatanywe amabalo 3 y’inkweto za caguwa n’ibiro umunani by’urumogi, afatwa mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko biriya bintu Mushema yabifatanywe abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abapolisi babisanze mu modoka inyuma ahajya imitwaro (Boot), yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Polisi yari ifite amakuru ko Mushema acuruza ibiyobyabwenge, abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo bashinze bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze bamufata avuye mu gihugu cya Congo yanyuze mu nzira zitemewe. Basatse imodoka basangamo biriya biro 8 by’urumogi n’amabalo 3 y’imyenda ya caguwa.”

Mushema amaze gufatwa yemeye ko ibyo bintu yari abikuye muri RDC, inkweto yari kujya kuzicuruza mu isoko rya Musanze na ho urumogi yari kurujyana mu Mujyi wa Kigali aho afite abakiriya barwo.

Mushema yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika (US$5000). Umucuruzi ufatanywe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka