Rubavu yabonye umunyamabanga nshingwabikorwa mushya usimbura uwafunzwe

Nsabimana Sylvain yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, nyuma y’amezi icyenda uwo asimbuye afungiwe amakosa yo gutanga amasoko binyuranije n’amategeko.

Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, mu muhango wo guhererekanya ububasha n’uwari uwa gateganyo, Nsabimana yatangaje ko agiye kubanza kureba imiterere y’akarere naho ibikorwa by’imihigo bihagaze kugira ngo amenye aho agomba gushyira imbaraga.

Nsabimana Sylvain na Mwangange Mediatrice bahererekanya inyandiko imbere y'umuyobozi w'akarere.
Nsabimana Sylvain na Mwangange Mediatrice bahererekanya inyandiko imbere y’umuyobozi w’akarere.

Mwangange wari umaze amezi icyenda ari umunyamabanga w’akarere yabwie Kigali Today ko yishimiye kubona umusimbura ibintu bimeze neza, nyuma y’ikurwaho rya Nyobozi y’akarere n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere agafungwa muri Werurwe 2015.

Yagize ati “Byaratugoye gutanga amasoko kuko abari bashinzwe akanama k’amasoko bavuyeho bagasimbuzwa, abashya bagomba guhabwa amahugurwa. Ubu aje bamaze kumenyera turizera ko imirimo igiye kwihuta.”

Mwangange yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ubuyobozi mu karere, ubu agiye kuba umukozi w’akarere ushinzwe uburezi.

Akarere ka Rubavu kahuye n’ibibazo by’imiyoborere, byatumye abari abayobozi beguzwa ndetse bamwe bashyikirizwa inkiko nk’uwari umuyobozi w’akarere Bahame Hassan hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Kalisa Christoher wasabiwe gufungwa umwaka kubera kwegurira umushoramari isoko rya Rubavu bitanyuze mu mucyo.

Sinamenye Yeremiya wasimbuye Bahame ku buyobozi bw’akarere ka Rubavu, avuga ko yizeye ko umunyamabanga mushya bazakorana neza mu kwihutisha amasoko bagamije kwesa imihigo kuko hari iyadindiye bitewe no gutinda gutanga amasoko.

Nsabimana atangiye imirimo mu gihe hari abayobozi b’akarere bagiye kurangiza manda hagategerezwa abazatorwa mu kwezi kwa Gashyantare 2016.

Nsabimana Sylvain ugiye kuba umunyamabanga nshingwbaikorwa w’akarere ka Rubavu, afite ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu igenzura (monitoring and Evaluation). Yari umukozi w’inteko ishingamategeko akaba muri njyanama y’Akarere ya Rwamagana.

Undi mukozi mushya uzafasha Nsabimana gucunga ingengo y’imari y’akarere ni Kalisa Roger ufite impamyabumenyi mu icungamutungo afite uburambe mu gucunga amahoteri ariho avuye ajya gukora mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntabwo ari ikiciro cya kabiri mwibeshye ni cya gatatu yarangije murakoze.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

ntabwo ari ikiciro cya kabiri mwibeshye ni cya gatatu yarangije murakoze.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka