Rubavu: ‘Vision Jeunesse Nouvelle’ yasabwe kuzamura impano z’urubyiruko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kuzamura impano z’urubyiruko, binyuze mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle gisanzwe gifasha urubyiruko, ibi bikazatuma haboneka benshi bafite impano.

Urubyiruko rwigishwa imikino ngororangingo n'ibindi muri Vsion Jeunesse Nouvelle
Urubyiruko rwigishwa imikino ngororangingo n’ibindi muri Vsion Jeunesse Nouvelle

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, abitangaje mu gihe ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle cyashinzwe n’umufrere Gabriel Lauzon, kimaze imyaka 20 mu bikorwa bifasha urubyiruko, haba guteza imbere impano za siporo no kurufasha kwiga no kwihangira umurimo.

Kambogo avuga ko bamaze gusinya amasezerano n’icyo kigo kugira ngo kizamure impano z’urubyiruko harimo guteza imbere siporo, umuco no gushaka impano mu bana bakibyiruka.

Agira ati “Ibyakorwaga n’Akarere mu guteza imbere urubyiruko, umuco na siporo bizajya bikorerwa muri Vision Jeunesse ndetse habe n’umukozi ubikurikirana. Twifuza ko Akarere kacu kaba aka mbere mu gutanga abageni muri Siporo, umuco no mu bumenyingiro.”

Gushaka impano bizajya bikorerwa mu mirenge bitume abana benshi bagerwaho n’amahirwe, icyakora imwe mu mbogamizi igaragazwa na Vision Jeunesse ni ibibuga bidahagije.

Abayobozi bashima uruhare rwa Vision Jeunesse mu gufasha urubyiruko rwa Rubavu
Abayobozi bashima uruhare rwa Vision Jeunesse mu gufasha urubyiruko rwa Rubavu

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko, Bigenimana Emmanuel, avuga ko hari byinshi Vision Jeunesse Nouvelle ishimirwa birimo gufasha urubyiruko guteza imbere impano, kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rukavamo abantu bazima.

Yongeraho ko ikibazo cy’ibibuga byo kwidagaduriramo kiri mu Rwanda hose, ndetse Leta iteganya ko buri kagari kagira ikibuga kugira ngo urubyiruko rubone aho ruhurira, n’ubwo ubutaka bwakomeje kubura.

Agira ati “U Rwanda rufite akazi mu guteza imbere inyubako zikorerwamo ibitaramo n’ibibuga bikoreshwa mu mikino. Leta ikaba irimo gushishikariza abikorera gushora imari mu mishanga ituma haboneka aho kwidagadurira no guteza imbere inganda ndangamuco.”

Inganda ndangamuco mu Rwanda zifite uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w’Igihugu, mu gihe mu myaka 15 iri imbere umusaruro ugomba kuba uri kuri 10%, Bigenimana akavuga ko bizagerwaho kubera ibikorwaremezo byiyongereye.

Frère Ringuyeneza Vital, Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle
Frère Ringuyeneza Vital, Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle

Frère Ringuyeneza Vital, Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, avuga ko mu byo bashyize imbere ari ugufasha urubyiruko guteza imbere impano, ibi bikaba bijyana no gufasha amakipe kuzamuka harimo nk’iya Handball y’abagore ikina mu kiciro cya kabiri yatwaye igikombe, kugarura ikipe y’umupira w’amaguru mu kiciro cya kabiri, hamwe no kuzamura izindi mpano zitandukanye z’urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka