Rubavu: Uwasabye ubwenegihugu Perezida Kagame yabuhawe

Salukondo Mamisa Faruda, umugore w’Umunyekongo wakundanye n’Umunyarwanda akamukurikira mu Rwanda, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda yemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Salukondo Mamisa Farud, yashyikirijwe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Salukondo Mamisa Farud, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Ni ubwenegihugu yahawe nyuma y’uko tariki ya 10 Gicurasi 2019, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga Akarere ka Rubavu akagezwaho ibibazo n’abaturage.

Icyo gihe Salukondo Mamisa yasabye Perezida ubwenegihugu kuko yashakanye n’Umunyarwanda ndetse bakaba barabyaranye.

Aha Salukondo yasabaga Perezida Kagame guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda
Aha Salukondo yasabaga Perezida Kagame guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yahise amubwira ko icyifuzo cye cyakiriwe kandi ababishinzwe bazabyubahiriza.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, ni bwo Salukondo Mamisa yashyikirijwe ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, ikintu yavuze ko yishimiye kuko yari yarakifuje mu myaka 16 amaze mu Rwanda.

Yitegura guhabwa ubwenegihugu
Yitegura guhabwa ubwenegihugu

Yagize ati, “Nakunze igihugu cy’u Rwanda, igihugu cyadufashe neza, mpamaze imyaka 16, gifite ubuyobozi bwita ku baturage n’imiyoborere myiza, byatumye nkunda u Rwanda, ikiyongeraho ni uko isezerano Perezida yampaye arisohoje”.

Avuga ko kuba Umunyarwanda byamuhaye uburenganzira bw’Abanyarwanda kandi abyishimiye, akavuga ko bizatuma yubahiriza inshingano z’Ubunyarwanda.

Ati “Ndabyubahiriza byose nk’Umunyarwandakazi, kuko maze imyaka myinshi mu Rwanda kandi nakunze iki gihugu kubera ibyo nagisanzemo, bituma nubahiriza amabwiriza yaho. Ibi byatumye mpamara imyaka 16 kandi mpabyara abana batatu barahakurira, ibi bituma nzakomeza kwitwara nk’Umunyarwandakazi”.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Rubavu Mamisa akamusaba ubwenegihugu
Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Rubavu Mamisa akamusaba ubwenegihugu

Ubwenegihugu yabuherewe imbere y’imbaga yari yaje kumushyigikira, aho Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, yamumenyesheje ko guhabwa ubwenegihugu bijyana no kugira uburenganzira nk’Umunyarwanda kandi bigira inshingano bitanga, zirimo kugikorera no kukitangira.

Habyarimana Gilbert akomeza avuga ko yari asanzwe aba mu Rwanda ruzira amacakubiri kandi rufite umutekano, na we agiye mu mubare w’abagomba kubisigasira no kubirinda kuko amaze guhana igihango n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka