Rubavu: Uwarashwe na Cpl Habiyambere yashyinguwe

Niyoyita Jean Claude w’imyaka 31 witabye Imana mu rucyerera rwa taliki 22/09/2014 arashwe na Cpl Habiyambere Emmanuel yashyinguwe kuri uyu wa 23/09/2014 mu irimbi rya Karundo mu karere ka Rubavu.

Niyoyita yari arimo gukora siporo, ageze imbere y’akabari kitwa Caribana Pub asanga Cpl Habiyambere Emmanuel arimo kwinjiza abantu munzu mu kubaza ibiri kuba nawe ahita ajyanwa mu nzu arasanwa n’abandi babiri.

Niyoyita Jean Claude yahise yitaba Imana naho abandi babiri barimo umutetsi muri ako kabari n’undi mukobwa barakomereka bidakomeye ubu bakaba bavurirwa mu bitaro bya Gisenyi kandi ubuzima bwabo bumeze neza.

Abo bandi barashwe ni Noheli Sareh uvuka mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu wari umutetsi muri Caribana Pub warashwe mu itako hamwe na Uzamukunda Beatrice uvuka mu karere Gasabo warashwe munsi y’ibere.

Amakuru atangazwa n’abari mu kabari ubwo Cpl Habiyambere Emmanuel yarasaga abantu, bavuga ko byatewe n’uko yari amaze kwibwa amafaranga ibihumbi 200 n’abo bari kumwe babyina, yayabasaba bakayamwima agahita kujya kuzana imbunda mu kigo gisanzwe kiri hafi y’aka kabari.

Mu gikorwa cyo gushyingura Niyoyita Jean Claude mu karere ka Rubavu.
Mu gikorwa cyo gushyingura Niyoyita Jean Claude mu karere ka Rubavu.

Mu gikorwa cyo gushyingura umurambo wa Niyoyita, umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rubavu, Col. Rutikanga, yahumurije umuryango w’uwabuze uwabo ababwira ko ingabo z’igihugu zifatanyije n’umuryango we ndetse ko uwarashe Niyoyita azashyirwa imbere y’amategeko ubutabera bugakora akazi kabwo.

Col. Rutikanga avuga ko bibabaje kuba uwagombye kurinda abaturage ariwe wahindukiye akabica ndetse agakoresha intwaro yagombye kubarindisha, Niyoyita n’uwamurashe ntibari baziranye ahubwo bahuriye aho mu gikorwa cyo kubarasa.

Uwari uhagarariye umuryango wa Niyoyita avuga ko nubwo bababajwe no kubura umuntu wabo ngo bizeye ubutabera bw’u Rwanda kandi uwakoze icyaha azabibazwa. Niyoyita Jean Claude yitabye Imana ari ingaragu akaba yari imfubyi aho yabanaga na Nyirarume wamureze kuva akiri muto.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu musirikare yateje akababaro gakomeye umuryango wa niyoyita ndetse atera igisebo RDF ndetse n’abanyarwanda twese. Azacirwe urubanza rw’intangarugero ndetse ahabwe igihano cy’umwihariko.

mulisa yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ku isi niko bimera nibhangane nyine maze bazarebe uko ubutabera buzaca urubanza nubwi ntawagarura uwapfuye ariko byanze bikunze nawe azahanwa kandi ntateze ikibazo mu gisirikare cy’u Rwanda kuko gikora neza

kayishunge yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ntabwo kurasa abantu ariwo muti yagombaga kwitabaza police igafata abo acyeka bagakurikiranwa ndumva byarikugira umusaruro kuruta uriya mwanzuro yafashe ugayitse usebeje igisirikare cyacu.

Martin yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka