Rubavu: Utugari 59 ntitugira inyubako zo gukoreramo

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu turere twa Rubavu bagize itorere “Rushingwangerero” bahuye n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’Intara y’Uburengerazuba kugira ngo barebere hamwe ibituma akazi kabo katagenda neza hamwe n’icyakorwa kugira ngo imihigo bahize ishobore kugerwaho.

Mu bibazo icumi na kimwe abayobozi b’utugari bagaragarije ubuyobozi bubakuriye bituma badashobora kunoza akazi kabo birimo; kudaherwa ku gihe amafaranga yo kujya mu butumwa, bigatuma bamwe bayaheba kandi bayemererwa n’amategeko.

Abayobozi b'imirenge mu nama n'abayobozi b'utugari mu gusasa inzobe ko bibazo biri mu miyoborere y'akarere.
Abayobozi b’imirenge mu nama n’abayobozi b’utugari mu gusasa inzobe ko bibazo biri mu miyoborere y’akarere.

Mu tugari 89 tugize Akarere ka Rubavu 30 ni two dufite aho gukorera utundi ngo dukorera mu nyubako zitameze neza, mu gihe 19 dukodesha kandi nyamara mu muhigo ya 2012 mu gihugu cyose hari harimo kubaka inyubako z’utugari.

Muri ibi biganiro, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwagaragaje ko hari igihe muri uyu mujyi hatanzwe ibibanza kubashaka kubaka ariko ntihatekerezwe gusigwa ibibanza byakubakwamo inyubako z’ubuyobozi. Ngo byatumye utugari two mu Mujyi wa Gisenyi tutagira inyubako.

Nyiraneza Gritta, uyobora Akagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero, we yagaragaje ikibazo cy’abaturage bashyize hamwe amafaranga mu kubaka inyubako y’akagari ikaza gusenywa kubera ari inkarakara ikibanza gihabwa rwiyemezamirimo akagari katarabona, none abaturage bishyuza amafaranga batanze cyangwa ikibanza ngo biyubakire aho basanga ubuyobozi.

Mu nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, hagaragajwe ko mu Karere ka Rubavu, utugari 11 twabuze ibibanza, atugari 7 turabifite ariko ntiturubaka, 5 twarazamuye ariko ntidufite isakar naho 28 ngo turuzuye ariko ntitwashoboye gukora amasuku.

Ibindi bibazo byagaragajwe ni ukutagira mudasobwa n’ibikoresho byo mu biro hamwe n’umuriro, kuba abayobozi b’imirenge badakorana inama n’abanyamabanga nshingwbaikorwa b’utugari uko bikwiye.

Hagaragara kandi ibibazo byo kutubahiriza ibiruhuko umukozi agenerwa n’amategeko bikitirirwa akazi kenshi kandi ntibazishyurwe, hamwe n’ikibazo kutamenya uko amafaranga yoherezwa mu mirenge akoreshwa mu bikorwa bitandukanye hamwe no guhabwa amafaranga y’itumanaho adahagije.

Abayobozi b’utugari bagaragaje kandi ko bashyirwaho inshingano nyinshi zitajyanye n’ubushobozi bahabwa nk’aho basabwa gukurikirana ba rwiyemezamirimo baza gukorera mu tugari kandi batazi amasezerano baba bagiranye n’akarere ndetse no gusabwa raporo zihutiweho bigatera umuco wo guhimba (gutekinika) bavuga ko ugomba gucika.

Mu gusoza inama, abayobozi b’imirenge mu Karere ka Rubavu basabwe kwegera abayobozi b’utugari no kuborohereza gukora imirimo yabo neza.

Umuyobozi w’ Intara hamwe n’abayobozi b’ingabo bavuga ko imikorere ku tugari igenze neza mu mirenge byagenda neza hamwe no ku karere.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

BA GITIFU B’UTUGARI BAKORESHWA AKAZI KENSHI KDI BAKORESHWA INAMA NYINSHI ZIGABANWE

MODESTE yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka