Rubavu: Urwibutso rwa Komini Rouge rwashyinguwemo imibiri 690 y’abazize Jenoside

Urwibutso rwa Komini Rouge mu Karere ka Rubavu rwashyinguwemo imibiri 690 harimo; imibiri 142 yakuwe mu kibuga cy’indege muri 2020, no kwimura imibiri 448 yari iruhukiye mu rwibutso rwa Rugerero.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushyinguye mu cyubahiro iyi mibiri yabonetse mu kibuga cy’indege nyuma y’umwaka itarashyingurwa kubera ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Naho kwimura imibiri bikaba biri muri gahunda yo guhuza inzibutso kugira ngo zibashe kwitabwaho.

Akarere ka Rubavu kari gasanzwe gafite inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 enye, ariko kubera ibikorwa byo kuzihuza zizasigara ari eshatu ari zo; Komini Rouge, urwibutso rwa Nyundo, n’urwibutso rwa Kanzenze.

Kugira inzibutso mu Karere bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kikaba kimwe mu bigaragaza ubukana bwayo bitewe n’uburyo yateguwe amahanga arebera.

Mu gutangiza umuhango wo gushyingura imibiri yabonetse mu kibuga cy’indege no kwimura imibiri ivanwa mu rwibutso rwa Rugerero, Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yagaragaje ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ndetse agaragaza ko urwibutso rwahawe izina rya Komini Rouge kubera kuhicira Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ari ubwicanyi bwateguwe na Leta yariho kuva mbere hose ndetse ikanabushyira mu bikorwa.

Dr. Bizimana avuga ko ubuyobozi bwa Leta ya Kayibanda na Habyarimana zitandukanye n’ubuyobozi buriho, aho igihugu gifite ubuyobozi bwiza buha abaturage uburyo bwo kwibuka no kwiyubaka kugira ngo ibyabaye bitazasubira, asaba ababyeyi kubitoza abana babo.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yasabye Abanyarwanda kwima amatwi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ingabo z’u Rwanda zakurikiye impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikazicirayo.

Ati “Mureke kugoreka amateka mushyigikira abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko kugoreka amateka no gushaka gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bitakuraho ibimenyetso bifatika bihari.”

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bazakomeza gukurikiranwa aho bari hose kugira ngo baryozwe ibyo bakoze, avuga ko Jenoside itandukanye n’ibyaha by’intambara.

Ati "Ababeshya ko habayeho Jenoside ebyiri ntibashobora guhisha ibimenyetso kuko Jenoside itandukanye n’ibyaha by’intambara kuko Jenoside iba igamije gutsemba agatsiko runaka ariko intambara n’ibyaha biyiberamo. Muribuka intambara y’abacengezi uburyo yari imeze bashaka kugaruka kurangiza ibyo bari baratangiye, ariko ntawe ushobora gutsinda urugamba haba abanyura hano, abanyura Nyabimata n’abanyura muri Nyungwe bose bazatsindwa."

Minisitiri Busingye avuga ko abayobozi b’igihugu bataryama kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baryozwe ibyo bakoze atanga ingero z’abagejejwe imbere y’ubutabera bari bazwi mu Karere ka Rubavu.

Urwibutso rwa Komini Rouge rwashyinguwemo imibiri yabonetse mu kibuga cy’indege hamwe n’iyari mu rwibutso rwa Rugerero, isanze iyari isanzwe ihashyinguwe 4,613 biciwe muri Gisenyi no mu nkengero zayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo tuzigera twemerera Abashaka kungoreka ukuri kubyabaye mu gihungu cyacu Genocide ya korewe Abatutsi y’Arakozwe kandi ikorwa kumugaragaro Amahaga Areberera ariko Abana b’URwanda urubyiruko rwa RPF Inkotanyi arinabyo twebwe urubyiruko dukwiye kwigira kurabo bambyeyi bacu bakuru bacu Umutima mwiza w’urukundo ndetse n’ubwitage byabaraze muguhagarika Genocide, bityo Ntanarimwe Abanyarwanda tuzemerera Abashaka kungoreka , Amateka y’ibyabaye ,Hanyuma twihaganishije Abarokotse Genocide kuri komine rouge Gisenyi muri rusange , Amateka y’Urwibutso rwa Gisenyi komine Rouge arakomeye.

IRADUKUNDA Patrick yanditse ku itariki ya: 14-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka