Rubavu: Urusengero rw’itorero Goshen Holy Church rwafunzwe nyuma yo kururwaniramo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi na polisi mu karere ka Rubavu bashyize ingufuri ku miryango urusengero rwa Goshen Holy Church rukoreramo mu Mbugangari nyuma y’uko abapasitori n’abakirisitu bafatanye mu mashati kubera kutumvikana ku byemezo byafashwe n’abayobozi bakuru b’iri torero bakorera Muhanga.

Umunyamabanga w’itorero Goshen Holy Church ku rwego rw’igihugu, Nyandwi Jean Baptiste, wari waje gutanga ubutumwa by’imyanzuro yafatiwe abadiyakoni b’urusengero rwa Mbugangari bagaragaje imyitwarire idahwitse yo gutukana, kwangiza no gusuzugura umuyobozi wabo Nkundabagenzi Eric ukuriye iri torero mu mudugudu wa Mbugangari ariko bikomwa imbere n’umuyobozi wa paruwasi, Harelimana Donath.

Nyandwi avuga ko ikibazo cyatangiye mu kwezi k’Ugushyingo ubwo Makuza Japhet, umuyobozi w’itorero Goshen Holy Church mu mudugudu wa Mbugangari, yeguraga maze ubuyobozi bw’itorero ku rwego rw’igihugu bukorera Muhanga bukohereza uwitwa Nkundabagenzi Eric kumusimbura ariko Harelimana Donath umukuriye akanga kumuha umwanya wo gukora inshingano ze amusuzuguza abadiyakoni.

Aya makimbirane yakuruye ubwumvikane bucye mu itorero abadiyakoni bumvira umuyobozi wa paruwasi aho kumvira umuyobozi wabo Nkundabagenzi ushinzwe umudugudu ariwe uyobora itorero ahubwo akagirwa inama n’umuyobozi wa paruwasi.

Ibi byatumye Nkundabagenzi yandikira umukuriye ku rwego rwa paruwasi ariwe Donath amubwira ibibazo ahura nabyo ariko Donath ntiyabiha agaciro, ibi bikurikirwa n’uko umuyobozi w’itorero ku rwego rw’umudugudu ahitamo gusezerera abadiyakoni bamusuzugura abimenyesha ubuyobozi bwa paruwasi ariko buvuga ko atabifitiye uburenganzira.

Amakimbirane yahise ajya hagati y’ubuyobozi bw’itorero mu mudugudu na paruwasi aho umuyobozi wa paruwasi yivanze mu nshingano z’umudugudu kandi ntagire ubushake mu gukemura ibibazo bigaragara mu itorero.

Nyandwi avuga ko taliki ya 28/12/2013 ku cyicaro cya Goshen Holy Church bakoze inama yari yatumiwemo Harelimana Donath nk’umuyobozi ariko yanga kuyitabira avuga ko arwaye kuko bamutumiye bamutunguye kandi ntibamubwire nicyo inama igamije.

Kuba Donath urebwa n’ikibazo kiri muri paruwasi ye ataritabiriye inama byatumye Nyandwi nk’umunyamabanga w’itorero yiyizira taliki ya 28/12/2013 mu gitondo taliki ya 29/12/2013 mbere yo kujya guhagarika abadiyakoni basuzugura umuyobozi wabo, yabanje guhura n’abayobozi barebwa n’ikibazo ariko Harelimana agaragaza kutabyishimira bakeka ko birangiriye aho.

Mu masaha ya 11h ubwo abakirisitu bari mu rusengero Nyandwi agatangaza ubutumwa bwo guhagarika abadiyakoni 6 barimo Uwamariya Clementine, Bangamwabo Prosper, Kamana Joseph, Nirere Mariam, Uwimana Consesa hamwe na Murebwayire Bonifirida, Pasteri Harelimana Donath yahise avuga ko imyanzuro yafatiwe ku rwego rw’igihugu yo kubahagarika atayemera nk’umuyobozi wa Paruwasi maze intambara itangira ubwo, buri wese yitabaza icyo ashoboye bararwana.

Ubuyobozi bwa polisi nibwo bwatabaye guhosha imirwano ndetse buhita bushyira ingufuri ku rusengero bisabwe na Nkundabagenzi Eric kuko rusanzwe rubonekamo ubujura no kwangiza. umuyobozi w’umurenge wa Gisenyi, Mugisha Honore, avuga ko urusengero ruzafungurwa nyuma y’uko ibibazo birurimo bicyemutse naho ibyo guhungabanya umutekano n’ubujura ngo bizacyemurwa na polisi.

Si ubwa mbere uru rusengero rubonekamo imirwano n’amakimbirane kuko umwaka wa 2012 habonetse kutumvikana kw’abayobozi bwaryo harimo uwitwa Bosco wagiye gushinga irindi torero avuye muri Goshen Holy Church, cyakora ubuyobozi bw’umurenge na polisi bunenga amategeko agenga iri torero kuko agaragaza ufite uburenganzira bwo gushyiraho abadiyakoni ariko ntagaragaze abafite ubushobozi bwo kubirukana.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 13 )

aba bakiristu se kandi bazatugeza he r??? mana tabara

kaki yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka