Rubavu: Urubyiruko rwateguje ko Kagame atiyayamaje rutazajya mu matora
Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwashyize ahagaragara ibitekerezo bafite ku guhindura itegeko nshinga ingingo ya 101 ivuga ko Perezida atagomba kurenza manda ebyiri mu kuyobora, bavuga ko ridahinduwe cyangwa ngo Kagame yiyamamaze batazajya mu matora.
Tuyishime Jean Bosco ukuriye inama y’urubyiruko mu murenge wa Kanzenze, avuga ko urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwifuza ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ihinduka kugira ngo Perezida Kagame ashoboye kongera kwiyamamaza bamutore kuko ntawundi bifuza.

Mu ihuriro ry’urubyiruko rwa’akarere ka Rubavu rwateranye tariki ya 30/5/2015, ruvuga ko bashaka ko itegeko nshinga rihinduka kugira ngo bongere batore Kagame wabahaye amata n’ubumenyi.
Agira ati “Kagame yaduhaye amata, yaduhaye ubunyarwanda tuba umwe nkuko Yezu yabiraze abemera. Kagame ameze nk’umuhinzi uhinga mu kwe kuko akunda abanyagihugu kandi arabavuganira no hanze yacyo, tiwfuza ko ibyiza yatugejejeho yabikomeza tugakomeza gutera imbere.”
Munyankindi Honore wo mu murenge wa Gisenyi avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho rubikesha Perezida Kagame kandi hari ibindi bakeneye ko abigisha mu kwiteza imbere, Munyankindi avuga ko ibyo basaba Kagame bizeye ko atabyanga kuko bakimukeneye kandi nawe atifuza ko ibyo yubatse bisenyuka.

Ingabire Asia utuye mu mujyi wa Gisenyi avuga ko urubyiruko rugomba kwifuza ko Kagame akomeza kuyobora u Rwanda kuko hari byinshi bamushimira kandi bifuza ko akomeza kubafasha.
Ati “Mu bayobozi babanjije ntawateje uburezi imbere nkuko Kagame yabikoze, uburinganire n’iterambere ry’umugore u Rwanda rugezeho, uburezi bw’abanyarwanda n’ubuzima twishimira ntitwifuza ko ibyo twagezeho bisubira inyuma.”
Ubwo Kigali Today yabazaka icyakorwa Kagame aramutse yanze kwiyamamaza cyangwa inteko ntihindure ingingo ya 101, urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu ruvuga ko rutajya mu matora kuko ntacyo baba bashakayo.
Bagaragaza uvuka mu murenge wa Busasamana, avuga ko Perezida Kagame yabahaye umutekano kandi yahaye urubyiruko ibyiza bitandukanye birimo ikoranabuhanga bifuza ko yakomeza kubegazaho bavuga ko bizeye ko atabatenguha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|