Rubavu: Urubyiruko rwahujwe n’abayobozi b’amabanki kugira ngo bakureho impungenge ku nguzanyo

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu mu karere ka Rubavu bufatanyije bw’ inama y’igihugu k’urwego rw’igihugu, batangije igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu gukorana n’amabanki kugira ngo rushobore guhanga imirimo no kurwanya ubukene.

Umwe mu mihigo wahizwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko ni ukurangiza umwaka wa 2012-2013, nibura urubyiruko 3000 rushoboye gushyikiriza imishinga amabanki ikabona inguzanyo. Nyamara benshi bayikoze ngo byagiye bibagora gukorana n’amabanki, abandi bakitinya kubera isura mbi bafite ku mabanki mu kwimana amafaranga.

Umunyabanaga nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko Nkuranga Alphonse.
Umunyabanaga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko Nkuranga Alphonse.

Kuba urubyiruko rutarigeze ruhura n’abanyamabanki ngo babihere amakuru ku mikorere yabo, ni imwe mu mbogamizi yo kutageza iminshi ikozwe n’urubyiruko ku mabanki. Icyashoboye gukorwa mu karere ka Rubavu kuko noneho urubyiruko rugiye gukora imishinga ruzi abo ruyishyira n’imikorere yabo, nk’uko Janvier Murenzi, umuyobozi w’inama y’urubyiruko mu karere ka Rubavu yabitangarije abanyamakuru.

Inama yahujwe abanyamabanki bakorere mu karere ka Rubavu by’umwihariko abakorana na BDF n’urubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge n’amashuri bakuru, bashoboye kugaragaza amakuru n’amahirwe urubyiruko rufite mu gukora imishinga rukayishyikiriza amabanki kuko ikibazo cy’ingwate cyavanyweho na BDF iyibatangira abandi imishinga yabo ikaba yatarwa inkunga n’amabanki bitewe n’ubwiza.

Nkuranga alphonse avuga ko guhuza abanyamabanki n’urubyiruko bizagira impinduka ku mikorere y’urubyiruko no kongera urubyiruko rukorana n’amabanki. Ariko yongera ho ko urubyiruko rudakorana nabanki rutagenda ngo baruhe amafaranga, ahubwo rugomba kubanza kwiga umuco wo gukorana na banki, asaba amabanki kwegera urubyiruko akarushishikariza amahirwe baruha no kubagaragariza imishinga myiza baguriza bityo bakaba abakiriya mu bihe biri imbere.

Zimwe mu mbogamizi urubyiruko rugaragaza n’uko abanyamabanaki bafite amafaranga bagomba gutanga, ariko badashaka kuyaha abantyu benshi kuko no kubakurikirana bareba aho imishinga igeze bibagora bagahitamo kuyaha abantu bacye kandi bashobora kwishyura neza, urundi rubyiruko rukarega amabanki kubima amakuru ya BDF kugira bakoreshe amafaranga yabo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka