Rubavu: Urubyiruko rurimo kwigishwa gukoresha impano mu kubaka amahoro

Ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko Vision Jeunesse Nouvelle gikorera mu Karere ka Rubavu, bwatangiye gutanga ibiganiro byo kwigisha urubyiruko amahoro hakoreshejwe impano zirwo.

Bimwe mu bihangano byakozwe n'urwo rubyiruko
Bimwe mu bihangano byakozwe n’urwo rubyiruko

Frère Dusengimana Théophile, umuyobozi wungirije mu kigo cy’urubyiruko Vision Jeunesse Nouvelle, yabwiye Kigali Today ko bateguye iBiganiro by’urubyiruko mu Karere ka Rubavu no mu nkambi z’impunzi z’Abanyecongo, ziri ku Kigeme na Mugombwa, kugira ngo bigishwe amahoro, bakoresheje impano bafite.

Agira ati "Iyo urebye urubyiruko rwugarijwe mu gukoreshwa mu gusenya amahoro hirya no hino ku isi, ndetse no mu miryango urubyiruko rurakoreshwa kandi bikarugiraho ingaruka, mu gihe rwumva kandi rushobora gukoresha imbaraga zarwo mu kubaka amahoro."

Frère Dusengimana avuga ko bimwe mu byo bigishijwe bizabafasha kubaka amahoro, harimo gukora ibihangano binyuze mu ndirimbo, ikinamico, kubyina, gushushanya na filime byigisha amahoro, bizakoreshwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe amahoro 2022.

Urubyiruko rugaragaza impano biciye mu gushushanya
Urubyiruko rugaragaza impano biciye mu gushushanya

Ati "Urubyiruko rukeneweho kubaka amahoro no kuyigisha ababyeyi, kuko abo twita ababyeyi bagiye bakoresha ibitekerezo byabo mu gusenya amahoro. Ubu rero turubaka ubushobozi bw’urubyiruko kugira ngo rukoreshe imbaraga zabo mu kubaka amahoro no kwigisha abakuru guhinduka."

Nshimiyumukiza Anastase wohoreje umwana mu biganiro, avuga ko yanyuzwe no kuba urubyiruko rwigishwa gukora ibihangano byubaka amahoro.

Agira ati "Nakurikiranye ibyo bigishwa, nari mfite impungenge ariko nakunze ibyo bakora, birimo ubutumwa haba muri filime, indirimo n’ibishushanyo, birashimishije kandi bitanga ubutumwa."

Nshimiyumukiza asaba ko ibi biganiro bitanga ubumenyi byakongerwa, ndetse bigakoreshwa kurusha ibyo abantu bafata muri studio.

Bamwe bakoresheje umuziki gakondo mu bihangano byubaka amahoro
Bamwe bakoresheje umuziki gakondo mu bihangano byubaka amahoro

Ati “Ngendeye ku bihangano nabonye nakwifuza ko byakongerwa, ndetse abafata filime muri studio akaba aribyo bakoresha, kurusha izindi filime ziba zirimo urukozasoni."

Amani Mashiro wavuye mu nkambi y’impunzi ya Mugombwa, avuga ko yungutse ubumenyi bwubaka amahoro kandi yagura impano mu kubaka amahoro.

Ati "Ndimo gutekerezo uburyo nakoresha ijwi ryanjye n’impano yanjye mu kubaka amahoro, mpereye muri njye, bigakomereza mu bandi no mu gihugu muri rusange. Mu rubyiruko nasize mu nkambi bizabagirira akamaro kuko twabuze amahoro tuva mu gihugu cyacu turahunga, ubu icyo nakora ni ugushishikariza urubyiruko kwirinda ibitera amakimbirane, ahubwo nkarwereka inzira yubaka amahoro ikabateza imbere."

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro byateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle
Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro byateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu kurwigisha guharanira amahoro, bijyana no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka