Rubavu: Urubyiruko ruranenga abaharanira uburenganzira bwabo bakora imyigaragambyo
Urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri yisumbuye 15 byo mu Karere ka Rubavu rwanenze abaharanira uburenganzira bwabo bakoresheje ibikorwa byo kwigaragambya n’urugomo, kuko basanga umuti ukwiye ari ibiganiro.
Mu marushanwa y’ibiganirompaka mu guharanira uburenganzira hatabaye kwangiza yateguwe n’umuryango wa Vision Jeunesse Nouvelle ukorera mu Karere ka Rubavu, tariki ya 5 Gicurasi 2015, urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwagaragaje ko hakwiye kubakwa inzira y’amahoro n’ibiganiro kurusha gukoresha ibikorwa by’urugomo no kwangiza ibyagenzweho.

Abanyeshuri biga mu Karere ka Rubavu bitabiriye amarushanwa bavuga ko ibitekerezo bya Mandela, Martin Luther King n’abandi batanze inzira nziza zo gukemura amakimbirane hatabaye kumena amaraso zigomba kubahirizwa, kuko imyigaragambyo isenya ibyagenzweho bigatuma ibihugu bisubira inyuma.
Ngoga Rosette na Ingabire nibo barushije abandi mu ndimi z’Igifaransa n’Icyongereza muri aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 30 bavuye mu bigo 15, bakazaserukira Akarere ka Rubavu mu marushanwa azabahuza n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu gihugu cy’u Burundi hamwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, azabera mu Karere ka Huye.

Ngoga wiga Imibare, ubukungu na Mudasobwa ku ishuri rya GAZ avuga ko, ashingiye ku bumenyi yakuye mu bitabo n’ubwo yigishijwe, bidakwiye ko abantu bakoresha uburyo bwo kwangiza mu kugaragza ibitekerezo n’ibyifuzo, ahubwo hagombye kuba ibiganiro no gutegana amatwi mu gushaka ibisubizo birambye by’ikibazo.
Frère Gabriel Lauzon, umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko akarere k’ibiyaga bigari gakeneye amahoro n’umutekano kandi bigomba gutangirira mu mitima y’abagatuye, asaba urubyiruko kuyaharanira bakoresheje uburyo bwo kungurana ibitekerezo mu bworoherane hatabayeho guhutazanya.

Musisi Aphrodis, umurezi ku ishuri rya TTC Gacuba avuga ko ibiganiro mpaka mu bigo by’amashuri byongera imyitwarire myiza ku banyeshuri ndetse bakarushaho gutekereza ku cyo igihugu kibakeneyeho.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe numva uburenganzira bwa bana wa mugani bugomba guharanirwa mu buryo bwa amahoro ariko ikiza nuko ubuna uburenganzira bw’ ingenzi bw’ umwana w’ umunyarwanda ubona buhari kandi leta yacu ubona igerageza rwose
duharanire amahoro ntayabandi twangiza