Rubavu: Umuyobozi w’akagari yafunzwe azira guhimba inyandiko
Nsekuye Leonard uyobora akagari ka Gisa, mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cyo gutonesha no kugendera ku marangamutima akangiza inzu y’umuturage avuga ko agiye gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urubanza rutabaye.
Nk’uko bitangazwa na Uwimana Aisha wangirijwe inzu ngo nyuma y’uko agiranye ikibazo n’abo mu muryango we kubera inzu yubatse mu isambu kandi bataragabana bigatera ikibazo, Umana yasabye urukiko ko rwakora ibyo amategeko agena ngo abone ahe akomeze ibikorwa.
Taliki 14/08/2012 nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisa ari kumwe n’uwitwa Denis bazanye ibyuma bica urugi rw’inzu ya Uwimana adahari bakuramo ibirimo babijyana ku kagari ndetse n’imfunguzo z’inzu aziha abavandimwe ba Uwimana baburana.
Uwimana avuga ko nyuma yo kwicirwa inzu n’ibirimo bikajyanwa ku kagari atagarutse aho ahubwo yagiye gusembera ndetse ngo n’aho aregeye umunyamabanga nshingwabikorwa yarabihakanye bituma Uwimana aza ku bugenzacyaha aribwo bwataye muri yombi Nsekuye taliki 10/01/2013.
Uwimana avuga ko urubanza ruteganyijwe kuba taliki 18/03/2013, akibaza aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ufatwa nk’umuhesha w’inkiko yakuye ububasha n’inyandiko bituma aza kurangiza urubanza rutabaye cyane ko n’ibyo yakuye mu nzu hari bimwe byaburiwe irengero.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, yemeza ko Nsekuye yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo, gufata icyemezo kigendeye ku itonesha ubushuti cyangwa urwango, kuvogera urugo rw’umuntu atabifitiye uburenganzira hamwe no guhimba no guhindura inyandiko. Ibi byaha bimufashe yahanisha igifungo hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|