Rubavu: Umuyaga wasenyeye imiryango 43 ituriye ibirunga

Imiryango 43 ituye mu Mirenge ya Bugeshi na Mudende yasenyewe n’umuyaga udasanzwe ku mugoroba wok u ya 10 Werurwe 2021.

Umuyaga wasenyeye abaturiye ibirunga
Umuyaga wasenyeye abaturiye ibirunga

Abaturage basenywewe n’uwo muyaga bavuga ko wabatunguwe kuko waturutse mu birunga bisanga urimo kubasenyera no kurimbura ibiti.

Uyu ati "Hari mu saa cyenda, nibwo twabonye umuyaga usenya amazu urandura ibiti ndetse ugurukana ibiri mu nzu, abaturage barwana no guhunga ngo inzu zitabagwira".

Abasenyewe ubu bacumbikiwe n’abaturanyi abandi bacumbikirwa mu kigo mbonezamikurire mbere y’uko babona ubufasha.

Ubuyobozi bw’ Akarere bwasuye abo abaturage ndetse butangira ibikorwa byo kubarura inzu zangijwe n’umuyaga kugira ngo babe bahabwa ubufasha bw’amabati.

Abaturage bangirijwe bavuga ko bifuza ko Leta yashyiraho nkunganire mu bwinshingizi bw’amazu n’abafite ubushobozi buke bagashobora gushingana amazu batuyemo.

Maniriho wasenyewe agira ati "Ubusanzwe umuturage kumubwira gushinganisha inzu itamwinjiriza biragoranye, ariko buri mwaka twangirizwa n’umuyaga bakazana amabati. Icyo twifuza ni uko ayo mafaranga yadufasha nka nkunganire n’umuturage ufite ubushobozi bukeya akabasha gufatira ubwishingizi inzu ye, yatwarwa n’umuyaga agafashwa".

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, asaba abaturage kuzirika amazu no kubaka inzu zihishe ibisenge, kuko zidatwarwa n’umuyaga nk’uko ubikora ku nzu zifite ibisenge bigaragara.

Ati "Twari dusanzwe dusaba abaturage kuzirika ibisenge ariko uko bigaragara n’amazu yari aziritswe yagurutse. Icyo tubasaba ubu ni ukubaka inzu zihishe ibisenge kuko bitaguruka, ikindi biriya bisenge bifata amazi yafasha abaturage kuyakoresha".

Ibiza biterwa n’umuyaga mu gace k’ibirunga bikunze kuboneka bitewe n’umuyaga uva ku kirunga cya Nyiragongo no mu bindi birunga ukabasenyera, abaturage bakavuga ko batahimuka ahubwo bafashwa uburyo bwo guhangana nawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka