Rubavu: Umuyaga wasenyeye imiryango 33 n’ibyumba by’amashuri bine

Imvura yaguye mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, yasenyeye imiryango 33, ibyumba bine by’amashuri, yangiza ibiti by’insinga z’amashanyarazi n’imyaka mu mirima.

Inzu zasambutse
Inzu zasambutse

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe Kazendebe Hertier. yabwiye Kigali Today ko umuyaga wavuye mu murenge wa Busasamana bahana imbibi mu masaha ya nyuma ya saa sita, wangiza inzu ariko nta buzima bw’umuntu bwangirikiyemo.

Ati “Ni umuyaga wavuye mu Murenge wa Busasamana nta muntu wangirije ubuzima, ariko wasakambuye amazu n’ibyumba by’amashuri 4. Naho abasenyewe abacumbikiwe n’abaturanyi”.

Mu murenge wa Busasamana ho umuyaga wahagaragaye saa cyenda n’igice z’igicamunsi wangije inzu enye n’imyaka mu mirima.

Amashuri na yo yasambutse
Amashuri na yo yasambutse

Mvano Étienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana avuga ko bakibarura imyaka yangiritse.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEAMA), yatangaje ko imvura yaguye ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, yateye ibiza byakomerekeje abantu batatu, bisenya inzu zirenga 50, byangiza hegitari 60 z’imyaka, bisenya ishuri, ipoto y’amashanyarazi ndetse n’ikiraro, mu turere twa Nyamagabe, Rubavu, Rulindo, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi, Rusizi ndetse na Nyanza, cyakora avuga ko uturere twibasiwe cyane ari Rubavu na Rulindo.

Uyu muryango wasenyewe n'umuyaga
Uyu muryango wasenyewe n’umuyaga

Mu Karere ka Rubavu imirenge ikunze kwibasirwa n’ibiza by’umuyaga ni Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi, kubera guturana n’ikibaya cya Kongo kivamo umuyaga uzamukira mu mazu y’abaturage ukayasenya. Uyu muyaga ukaba ugera no mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu.

Mu bihe by’imvura, MINEMA isaba abaturage bubaka amazu kuyazirika ibisenge kugira ngo adatwarwa n’umuyaga, kwirinda kugama munsi y’ibiti no kugenda mu mvura birinda inkuba, hamwe no gufata amazi ashobora gutera ibiza.

Mu Karere ka Rubavu imiryango 120 yari ituye mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba irimo irubakirwa inyubako zo mu rwego rwa etaje mu Murenge wa Rugerero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka