Abantu batatu bakomerekejwe n’ibiza, ibikorwa remezo byinshi birangirika

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEAMA), iratangaza ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, yateye Ibiza byakomerekeje abantu batatu, bisenya inzu zirenga 50, byangiza hegitari 60 z’imyaka, bisenya ishuri, ipoto y’amashanyarazi ndetse n’ikiraro, mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAMA, Olivier Kayumba, avuga ko iyo mvura yangije ibintu binyuranye mu Turere twa Nyamagabe, Rubavu, Rulindo, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi, Rusizi ndetse na Nyanza, ariko ko uturere twibasiwe cyane ari Rubavu na Rulindo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, uyu muyobozi yavuze ko abasenyewe n’ibiza ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo, inzego z’ibanze zikaba zikomeje kubikurikirana.

Muri iki gihe cy’imvura y’umuhindo, MINEMA irasaba abaturage gufata amazi y’imvura neza kugirango adacengera mu nzu akaba yazisenya, kandi bagasibura inzira z’amazi birinda ko atajya guteza Ibiza mu bishanga.

Abaturage kandi barasabwa guhoma inzu zabo neza, mu rwego rwo kwirinda ko amazi y’imvura yacengera mu nkuta akazisenya.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAMA kandi yavuze ko hagikusanywa imibare ku byaba byangijwe n’iyo mvura yaguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka