Rubavu: Umuturage yafatanywe udupfunyika 5,000 tw’urumogi

Mu Karere ka Rubavu abapolisi bakora mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafatiye mu cyuho Habimana Aloys w’imyaka 52, afite udupfunyika tw’urumogi 5,000.

Habimana yafashwe yinjira mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga aho yari agiye kurugurisha avuye mu Murenge wa Mudende aho atuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko gufatwa kwa Habimana byaturutse ku bufatanye n’abaturage kuko nibo batanze amakuru y’uko arucuruza ndetse hari urwo yatumye muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo bagiye kumuzanira.

CIP Karekezi yagize ati” Abaturage bahaye amakuru ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ko Habimana acuruza urumogi ndetse ko hari itsinda ry’abantu yohereje mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo kurumuzanira. Batanga amakuru ko yabatumye udupfunyika 6,000 ariko bamuzanira udupfunyika 5;000 ari natwo yafatanwe”.

CIP Karekezi akomeza avuga ko Habimana yafatiwe mu Murenge wa Busasamana arushyiriye abantu.

Uwo muyobozi yongeraho ko Habimana amaze gufatwa yanze kuvuga abamuzanira urumogi n’aho ajya kurugurisha.

Akomeza avuga ko abafatwa barwinjiza kimwe n’abarucuruza baba batangiwe amakuru, ashima abaturage bagaragaza ubufatanye.

Ati” Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorwa mu mayeri ahambaye cyane kandi ibyinshi byinjirira muri aka Karere ka Rubavu, kubafata bisaba gukorana n’abaturage. Aba dukomeza gufata bituruka ku makuru tuba twahawe n’abaturage, bamaze kubona ko urumogi rurimo kwangiza urubyiruko rwinshi ndetse bigateza ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu n’ibindi bitandukanye”.

CIP Karekezi asaba abaturage kwirinda kwambuka igihugu bakajya kuzana ibiyobyabwenge muri Congo banyuze mu nzira zitazwi.

Avuga ko bafite ibyago byinshi byo kuba bahaburira ubuzima bitiranyijwe n’abagizi ba nabi baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka