Rubavu: Umutingito wangije umuhanda wa kaburimbo

Umutingito wumvikanye mu masaha ya saa yine kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, wangije ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Rubavu harimo umuhanda wa kaburimbo hafi y’ishuri rya TTC Gacuba, inzu z’abaturage n’inyubako z’ubucuruzi.

Amakuru Kigali Today ihawe n’abahari, bavuga ko umutingito wateye umututu mu muhanda wa kaburimbo uva mu mujyi wa Gisenyi ugana ku mupaka muto.

Umwe yagize ati "Ndabona umututu unyuze mu muhanda, urakomeza kuba nyabagendwa ariko uzakenera gusanwa".

Uyu muturage avuga ko umututu uri mu muhanda mu gice kiri hagati y’urusengero rwa ADEPR n’ishuri rya TTC Gacuba.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere habarurwaga inzu 19 zasenyutse na 41 zazanye imitutu.

Icyakora ubu ibyangirike byakomeje kwiyongera kuko hari n’ishuri ribanza ry’ahitwa Kiroje na ryo ryagizweho ingaruko n’uwo mutingito, nk’uko abaturage bakomeza babivuga. Inzu nyinshi zangiritse ni izo mu Mirenge ya Rugerero, Gisenyi na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ishuri rya G.S UMUBANO I rya senywe nu mututu mwazajyayo mukareba ntabwo abanye shuri bacyiga

Neila yanditse ku itariki ya: 25-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka