Rubavu: Umuryango w’uwahitanywe n’igisasu cyavuye Congo urasaba gufashwa

Umuryango wa Mukagasana Vestine wahitanywe n’igisasu cyavuye ku butaka bwa Congo kikagwa mu Rwanda taliki 29/08/2013, urasaba ubufasha kuko uwari utunze uyu muryango yitabye Imana asize abana bato harimo n’ufite amazi abili ucyeneye kwitabwaho.

Twagiramungu Louis, umufasha wa Mukagasana, avuga ko agifite umugore we yari afite ubuzima bwiza ariko aho amuburiye ngo ubuzima busa n’ubwahagaze.

Ati “nk’uko ubibona ndashaje ugereranyije na nyakwigendera, turi kumwe numvaga ndi umosore kandi nkomeye kuko yamfashaga gukora umuryango ukabaho neza ariko aho yagendeye nabuze n’ubwisungane bw’abana ubu umuto niwe ufite mituweli abandi barwaye bagwa mu rugo.”

Twagiramungu Louis afashe ifoto y'umufasha we, Mukagasana Vestine, wahitanywe n'igisasu cyavuye ku butaka bwa Congo.
Twagiramungu Louis afashe ifoto y’umufasha we, Mukagasana Vestine, wahitanywe n’igisasu cyavuye ku butaka bwa Congo.

Uyu muryango wa Mukagasana utuye mudugudu wa Mbugangari umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu wasigaranye uruhinja rw’amezi abili hamwe n’abandi bato harimo 3 biga n’abandi batiga gusa ngo ubushobozi ni bucye kuburyo kubona ibibatunga, ibikoresho by’ishuri no gukodesha inzu ari ikibazo.

Twagiramungu ashima ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwamufashije kuvuza umwana nyakwigendera yasize, akarere kanatanze ibihumbi 200 byo kugura amata y’umwana ariko ngo ibihumbi 100 bimaze gutambuka kuburyo bibaza uko bizagenda nashira.

Uyu mwana biboneka ko abayeho neza ndetse n’aho ibisagarizwa by’ibisasu byinjiye mu mubiri harasibanganye. Uretse kuba yarafashijwe amafaranga n’akarere ngo kanamusabye kugaragaza ikibanza agahabwa amabati.

Ati “akarere kansabye kuzamura inzu nkahabwa amabati, nyamara uretse kuzamura inzu nta kibanza ngira aha mba ndakodesha, ubuse koko n’aba bana mfite nakura he ubushobozi bwo kugura ikibanza no kuzamura inzu? Ndi uwo gufashwa”.

Twagiramungu Louis avuga ko ahangayikishijwe n’amakuru y’intambara bavuga ko ishobora kongera kwaduka muri Congo, aho avuga ko ishobora gutwara ubuzima bw’abandi bantu cyangwa ikangiza ibyabo nkuko byamubayeho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Si ugufashwa !! Yakagombye kubona impozamarira nubwo batamugarurira umugore.
Ntasabe ubufasha rero NASABE AMAFRW. Y’IMPOZAMARIRA.

abedi yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

ndumva muri gahunda y’ubudehe yakwitabwaho ku rwego rw’umudugudu abarizwamo, hanyuma, n’Igihugu binyuze muri midmar cyangwa ahandi, bakamufasha kuko yahuye n’icyiza/ikiza(disaster/catastrophe)gikomeye. ibi byose byaba bijyanye na gahunda za leta(donc biba biri facilement justifiable)kurusha kuvuga ngo bizava i kantarange bimwitureho.murakoze

kiki yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

ku bwange numva aba bantu ari inzira akarengane knadi bakaba baba bazize amaherere, kurundi ruhande natawavuga go biba bitewe nubwumbvikane bucye hagati y’u rwanda nicyindi gihugu kandi nta ruahre yabigizemo kubwibyo, leta ikwiya kumufasha imuha ibnintu byuibaze byatuma akomeza ubuzima nkumwene gihugu wese, leta kandi yabikora ititaye kubyaba haramutsa habaye intamabara ifunguya hagati yibihugu byombi kuko icyo gihe itabona ibyo iha abaturage bose.....cyari igitecyerezo cyanjye

solina yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Ibyamubayeho birababaje akwiye gufashwa akubakirwa ndetse umwana akitabwaho niba se ntabushobozi afite bamushyire mubigo birera imfubyi cyangwase ubuyobozi bugire imfashanyo baha abagize ibyo biza babahe ingoboka.

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Ibyamubayeho birababaje akwiye gufashwa akubakirwa ndetse umwana akitabwaho niba se ntabushobozi afite bamushyire mubigo birera imfubyi cyangwase ubuyobozi bugire imfashanyo baha abagize ibyo biza babahe ingoboka.

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka