Rubavu: Umupaka muto wongeye urafungurwa; Abanyekongo batangiye guhunga
Nyuma y’uko umupaka muto uhuza umujyi wa Gisenyi n’umujyi wa Goma ufunzwe washyize urafungurwa ariko abagabo n’abasore b’Abanyarwanda bajya i Goma barasabwa kwigengesera cyane kuko hari abahohoterwa.
Uyu mupaka wari wafunzwe saa moya kubera ko Congo ivuga ko Abanyarwanda bambuka bajya gufasha M23 wafunguwe nyuma y’isaha imwe. Ubwo umupaka wafungurwaga, hari umusirikare wa Congo ufite ipeti rya kapiteni wavuze ko abagabo b’Abanyarwanda bambuka bakajya i Goma bari buhure n’ibibazo.
Bamwe mu baturage bari kujya Goma bavuga ko bamaze kubona Abanyarwanda icyenda bafashwe harimo umunyeshuri wafashwe taliki 21/05/2013 we bikaba byamenyekanye ko yajyanywe Bweramana ahari gereza ya Gisirikare.

Nubwo umupaka wafunguwe abantu bakaba bambuka, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buraburira abantu bambuka kwigengesera mu kujya mu mujyi wa Goma igihe hari ikibazo cy’abatoterezwayo.
Abanyecongo batangiye guhungira mu Rwanda
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Goma batangiye gukuramo akabo karenge batinya ko intambara ishyamiranyije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo yakomera imirwano ikagera mu mujyi.
Uretse abaturage bo mu mujyi wa Goma batangiye guhunga umwe umwe, imwe mu miryango mpuzamahanga nayo yatangiye kugenda izana imodoka zayo ndetse n’abakozi bagenda bava mu mujyi kubera gutinya ko ibintu bishobora gukomera.
Iyi ntambara yatangiye kuwa mbere tariki 20/05/2013 ahitwa Muhito yegera Kibati yazengurutse umujyi wa Goma iciye mu majyaruguru y’iburengerazuba ubu ikaba ibarizwa za Ndosho na Mugunga.
Umuvugizi wa politiki muri M23, Amani Kabasha, atangaza ko igishishikaje M23 atari ugufata umujyi wa Goma ahubwo ngo guhagarika inzira zikoreshwa mu kwinjiza ibitwaro bikangaranya abaturage.

Iyi ntambara ikomereje mu duce tunyurwamo n’imihanda ijya Minova na Rutchuro zimwe mu nzira ingabo za Congo zikoresha mu kuzana ibikoresho no kongera umubare w’abasirikare benshi nk’uko byagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.
Ubu ingabo za Leta ya Congo ziri gukoresha indege kugira ngo zishobore gusubiza inyuma abarwanyi ba M23 bakomeje kujya imbere.
Ingabo nyinshi ziri mu mujyi wa Goma hamwe n’izindi ziri gukoresha inzira y’amazi zishobora kubura aho kunyura zikarwanira muri uyu mujyi.
Intambara yatangiye kurasa ku nkambi y’impunzi za Mugunga abagera kuri 16 bagakomereka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabonaga abanyekongo biruka kumamodoka bazitera amagi, abazirimo babaseka cyane, hanyuma nkabona bigamba ko batsinze, ese nibwo buryo bwabo bwo kurwana? ni nka barya bacengezi bakikiza blinde bayitera amabuye uko byarangiye murabyibuka.
Dukomeze kugira ikinyabupfura nk’abanyarwanda. gusa ukubise umusaya umwe utazategereza ko amena uwakabiri! Ibyo ntitwabyemera nk’abanyarwanda. Ibyo kuba abanyekongo ari abasazi, sibo, kuki se batoranije uwo batera amagi? Gusa icyo batazi ni uwo banduje. Bamuteye amagi ariko tuzabatera icyo bazihanagurira aho ntazi. Komanda wacu ntavogerwa kandi tuzamuhorera uko bikwiye. Muzabaze nta wigeze umuhagarara imbere ku rugamba! Mzee, turi tayari kandi kazi utatupa tuta....
Ndagira ngo mbanze nkosore mushiki wanjye Dina, ntiwitiranye M23 na Perezida Kagame disi we. Ibya ziriya ngegera zabanyekongo zatutse perezida wacu ziba iburayi, ibyo byo nibinyabasazi kandi ntaho bihurira nintambara ibaye muri Congo. Impamvu nuko M23 itarwanira urwanda, irirwanira, bityo bikaba ntaho byahurira na perezida wacu. Aho abandika bose bahakosore ntibagwe mumutego wabazungu bitiranya abavuga ikinyarwanda bose nokuba abanyarwanda.
Bashobora kuba bavuga kuba bavuga ikinyarwanda ariko ari abanyekongo, abagande, abarundi cyangwa se abatanzania. M23 rero iri muri bene abo, ntaho ihurira nurwanda uretse kururimi.
bariya banye congo jye mbona basa nabafite ikibazo mumutwe kubera ibyo bakora usanga bisekeje.baba bari igoma bakubita abanyarwanda babambura, byakomera bakirukira murwanda.ese iyo tuza kuba nkabo bajyahe?
mwa ngegera mwe,mutera amagi Perezida Kagame nkande?abantu bazima batwara amazirantoki mu biganza koko?yewe muri akaga,nako ikibazo,ubu rero mwakomye Rutenderi muhame zibarye.
Ziriya ngegera zibarizwa kumugabane w,uburayi zaba congomani zubahuka umukuru w,igihugu cyacu wuje ubupfura , uburere n,ubwitonzi zikamwubahuka kariya kageni zihorere ubona iyo ziza kuba zirwanira zene wabo aho kwirirwa zimokera mubulayi ? oroshya m23 ibakanyage nikuriya IMANA ihorera uwayo
bareke kujya ku rugamba ngo barahungira mu rwandababona bazakemura ibibazo byabo bahungaigihugu cyabo
simwebwe mwihaye kumutera amagi n’amabyi ngo muli kumukanga ngonja mumuwone sasa hawogopage(buretse mumubone noneho ntajya atinya)
yababwiye komuzabimubaliza muli congo ,ok ngaho se mujyeyo muhangane ,
ahubwo mwateje intugunda bene wanyu,mwe muli iburayi mwigaramiye.
Keep giving us updates