Rubavu: Umujura yarashwe amaze kwambura abaturage
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu bwemeje ko hari umusore warashwe na Polisi y’u Rwanda mu ijoro rya tariki 14 Kamena 2023, aho yari amaze gutega abantu babiri abambura telefoni n’amafaranga.
- Abaturage bari buzuye aharasiwe uwo mujura
Abaturage bashimiye polisi kuri iki gikorwa, banayisaba gukomeza gushakisha abantu nk’aba bahungabanya umutekano kuko byatuma n’abandi batinya.
Umwe yagize ati: "iyo uri mu nzira utaha wumva abantu bagufashe bakakwambura, icyo dusaba ubuyobozi ni uko abantu nk’aba bajya bicwa, ibi bizajya bituma n’abandi batinya."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise avuga ko insoresore zashatse kwambura abaturage saa kumi n igihe bari bagiye mu kazi, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze bagiye kubafata umwe muri bo ashaka kubarwanya akoresheje umupanga baramurasa.
"Bashatse kurwanya inzego z’umutekano zirarasa umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima."
Halerimana avuga ko uwarashwe yari yamaze kwambura abaturage harimo uwigisha Imodoka hamwe n’umushoferi wari ugiye mu kazi.
Akomeza asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe no kwirinda ibyaha.
"Icyo abaturage babona gishobora guhungabanya umutekano ni byiza kubimenyesha ubuyobozi kuko hari ibikumirwa."
Insoresore zambura abantu zimaze kumenyerwa mu Karere ka Rubavu aho biyita abazukuru ba Shitani nubwo ubuyobozi butabishyigikira, bakaba bakunze kwambura abantu kandi ubarwanyije bamutera ibyuma.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibabambwe izo mbwebwe
Bajye babarasa rwose ntakiza nkabyo urubyiruko rwubu nirukure amaboko mumufuka rukore rwitegereza ibyubuntu kuko birabashora mukaga
Abuzukuru ba shitani rwose bateye ikibazo baraswe twahumeka ahubwo batinze kubarasa