Rubavu: Umuhanda wihariye w’abafite ubumuga wabakijije ibihombo

Paul Bahati, afite ubumuga bw’ingingo. Akomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ariko akaba akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu Karere ka Rubavu.

Abantu bafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka barashimira umuhanda bubakiwe
Abantu bafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka barashimira umuhanda bubakiwe

Ubucuruzi bwe abukora yifashishije igare rinini ry’amapine atatu, ayobora akoresheje amaboko, ariko rimwe na rimwe agakenera abamusunika cyane cyane mu gihe agenda ahantu hatambika cyangwa hazamuka.

Bahati avuga ko kuva aho bubakiwe umuhanda wagenewe kugendamo amagare y’abantu bafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, ibihombo bahuraga na byo byagabanutse.

Agira ati “Mbere y’uko uyu muhanda wubakwa, amagare yacu yahoraga yapfuye. Nkanjye naguraga amapine mashya buri mezi abiri, ariko ubu nshobora no kumara umwaka ntaragura ipine n’imwe. Urumva ko amafaranga nakoreshaga ngura amapine nyabika cyangwa nkayashora mu bucuruzi inyungu ikinjira”.

Bahati Paul, avuga ko umuahnada woroheje imikorere y'abantu bafite ubumuga
Bahati Paul, avuga ko umuahnada woroheje imikorere y’abantu bafite ubumuga

Akomeza agira ati “Ubucuruzi ubu buragenda neza bitewe n’uko nta mubyigano hagati yacu n’ibindi binyabiziga. Ubu ku munsi nshobora kubona inyungu iri hagati y’ibihumbi bitanu na birindwi by’amafaranga y’u Rwanda”.

Cyo kimwe na Bahati, Murekatete Josue na we ukora ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka, avuga ko uyu muhanda woroheje urujya n’uruza ndetse n’imikorere ikarushaho kuba myiza.

Ati “Urujya n’uruza rwariyongereye ndetse n’isuku irazamuka, muri rusange imikorere iri ku rwego rwiza ugereranyije na mbere hatarubakwa uyu muhanda”.

Amagare bakoresha ntagihura n'ibibazo byo gupfa buri munsi
Amagare bakoresha ntagihura n’ibibazo byo gupfa buri munsi

Uyu muhanda wubatswe mu Karere ka Rubavu ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, binyuze mu Kigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) ndetse no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA).

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko uyu muhanda waje ari igisubizo ku bafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, kuko mbere utoroherezaga abafite amagare.

Ati “Mbere wari umuhanda utaroroherezaga abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane abafite ubumuga bakoresha amagare kuko gusunika igare ryikoreye ibintu byinshi mu muhanda w’amakoro byabaga bigoye. Uyu rero ni umwihariko ku kwita no guteganyiriza abafite ubumuga mu iterambere ryabo”.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Deogratias Nzabonimpa
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Deogratias Nzabonimpa

Uretse uyu muhanda w’ibirometero bisaga bitatu wagenewe amagare y’abantu bafite ubumuga, mu Karere ka Rubavu hubatswe n’indi mihanda mu byiciro bitatu, harimo uhuza agakiriro n’igice cy’umujyi, uhuza Imirenge ya Rubavu na Gisenyi ndetse n’uwerekeza ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Kongo.

Mu gihe cy’imyaka itanu kuva muri 2019, ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi busize hubatswe ibikorwa remezo bitandukanye, birimo imihanda, isoko rya kijyambere rya Musanze, Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze ndetse n’Agakiriro ka Musanze.

Ni ibikorwa byakorewe mu Turere twa Rwamagana, Musanze na Rubavu.

Mu Karere ka Rubavu hubatswe n'indi mihanda ifasha mu koroshya urujya n'uruza
Mu Karere ka Rubavu hubatswe n’indi mihanda ifasha mu koroshya urujya n’uruza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka