Rubavu: Umuhanda w’amakamyo uzakemura ikibazo cy’imodoka zigonga ibitaro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangije igikorwa cyo gukora umuhanda uzajya unyuzwamo n’amakamyo mu kwirinda impanuka z’ibikamyo bigonga Ibitaro bya Rubavu.

Kuri uwo muhanda ufite uburebure bw’ibirometero bine ukora ku mirenge ya Rubavu na Rugerero ni na ho umuganda ngaruka kwezi usoza Ukwakira 2015 wakorewe.

Abaturage bakora umuganda wo gutunganya umuhanda uzajya unyurwamo n'amakamyo mu rwego rwo kugabanya impanuka z'amakamyo agonga Ibitaro bya Rubavu.
Abaturage bakora umuganda wo gutunganya umuhanda uzajya unyurwamo n’amakamyo mu rwego rwo kugabanya impanuka z’amakamyo agonga Ibitaro bya Rubavu.

Uwo uzanyura ku Murenge wa Rugerero uhinguke ahitwa mu Byahi no kuri Stade Umuganda zishobore kwinjiza mu Mujyi wa Gisenyi.

Umuganda wakozwe n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano hamwe n’abagororwa bo muri Gereza ya Nyakiriba, wari uwo gusanza itaka rikoreshwa mu gukora imihanda ryari ryatunzwe n’imodoka.

Abaturage bo bavuga ko bari barambiwe impanuka z’imodoka zigonga Ibitaro bya Rubavu, kandi ngo bamwe muri bo banavuga ko ibimodoka binini nibinyura mu gace batuyemo hazagezwa amajyambere.

Elie, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Murara, agira ati ”Ubu turizera ko ibikorwa by’amajyambere bigiye kutugeraho, mu gihe hano hari mu cyaro. Ubucuruzi bugiye kwiyongera, aborozi bafite amata byorohe kuyageza ku isoko ndetse n’abagenzi mu muhanda biyongere. Bizaduha akazi.”

Muri 2015 gusa, Ibitaro bya Rubavu byagonzwe inshuro 5.
Muri 2015 gusa, Ibitaro bya Rubavu byagonzwe inshuro 5.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Geremie, avuga ko hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo uwo muhanda utangire kwifashishwa.

Yagize ati “Nk’uko mubibona hari ibindi bikorwa tugomba gukora nko gushyiraho inzira z’amazi, gutsindagira neza umuhanda, tukaba dusaba abaturage ko bakomeza ibikorwa by’umuganda udasanzwe.”

Sinamenye akomeza avuga ko nubwo umuhanda ubanje gushyirwamo itaka ngo biteganyijwe ko uzashyirwamo kaburimbo. Asaba abaturage bubaka kwirinda kongera amazu kuko bamaze kubarura amazu azishyurwa agasenywa mu gukora uwo muhanda.

Twabibutsa ko muri 2015 gusa Ibitaro bya Rubavu byagonzwe ishuro eshanu n’amakamyo ariko abyangiriza kandi hakanatakarira ubuzima bw’abantu.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

iki gitekerezo nagitanze kuva 2008 banga kucyumva, hariya batekereje ni habe ibyagateganyo ibirambye nibahere ahitwa Kabari amakamyo amanuke busasamana ahinguke kinyanzovu-Buhuru Stade urebe ko amajyambere atihuta kandi ibitaro ntibizongere kugongwa

fra yanditse ku itariki ya: 1-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka