Rubavu: Umubyeyi washyize umwana we ku ngoyi yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zataye muri yombi umubyeyi ucyekwaho gushyira ku ngoyi umwana yibyariye ndetse akamutwika ibirenge.

Yatawe muri yombi acyekwaho gushyira ku ngoyi umwana we
Yatawe muri yombi acyekwaho gushyira ku ngoyi umwana we

Sibomana Yusufu yafashwe tariki 2 Gicurasi 2021 mu murenge wa Kanama nyuma y’uko ashakishijwe aho yari atuye mu Murenge wa Nyakiriba bakamubura.

Inkuru y’ihohoterwa ry’umwana w’imyaka irindwi ryamenyekanye tariki ya 28 Mata 2021, Yusufu ahita aburirwa irengero.

Ibikorwa by’iyicarubozo Sibomana yakoreye umwana we ngo byatewe n’uko uwo mwana yagaragaye mu murima w’umuturanyi acukura ibicumba.

Umugore wa Sibomana (Mukase w’umwana), Yambabariye Dorothée, avuga ko umugabo we bakimubwira ko umwana we yacukuye ibijumba, uwo mwana yahungiye mu baturanyi atinya gukubitwa.

Nyuma umwana yaje kuboneka maze Sibomana mu kumuhana aramukubita amutwika munsi y’ibirenge n’intoki amwihanangiriza kongera kwiba.

Yaramutwitse ntiyamushakira n’ubutabazi bwo kumuvuza, umwana aho bukereye yongera gusubira mu baturanyi bituma Yusufu agarutse amushyira ku ngoyi.

Ibyo bikorwa byabaye ku itariki 27 Mata 2021, byatumye inzego z’ibanze zihuruzwa maze umwana ashakirwa ubutabazi, naho Sibomana aburirwa irengero, mu gihe Yambabariye yahise atabwa muri yombi.

Yambariye yagize ati "Bwa mbere amukubita nagiye gukiza umwana aradukubitana, izindi nshuro nditinyira".

Ibyo bikorwa bitashimwe n’abaturanyi ba Sibomana , ni bo batabarije umwana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisizi Sibomana atuyemo, Twagirayesu Bosco, avuga ko batinze kumenya ibyo bikorwa by’ihohoterwa ryakorewe umwana.

Ati “Twatinze kubimenya, aho tubimenyeye twasanze Sibomana yatorotse maze dufata mukase w’uwo mwana tumusyikiriza RIB”.

Sibomana ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mahoko akimara gufatwa yemeye ko ari we waboshye umwana we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka