Rubavu: Ubuyobozi bwiyemeje gukemura ikibazo cy’ishuri ry’imyuga rimaze imyaka icyenda ritaruzura
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kurangiza ikibazo cy’ishuri ry’imyuga, rimaze imyaka icyenda ryubakwa n’uruganda rwa Bralirwa, ariko rikaba ryarananiranye kuzura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse aganira na Kigali Today, yavuze ko bafite inama igomba kubahuza n’uruganda rwa Bralirwa, bakareba uburyo iryo rishuri ry’imyuga urwo ruganda rwemereye abanyarubavu ryubakwa rikava mu nzira.
Meya Kambogo avuga ko ubuyobozi bwa Bralirwa bufite gahunda yo kuryuzuza, ariko ngo bidakozwe, n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buzabishyira mu ngengo y’Imari y’ibizakorwa muri 2022-2023.
Agira ati “Dufitanye inama n’ubuyobozi bw’uruganda ku cyumweru, mu byo tuzaganira ni uko bashaka kuryuzuza, ariko niba baryuzuza tuzareba n’abo rwiyemezamirimo waritangiye yambuye, ese yabambuye angahe kugira ngo niba bahari bishyurwe. Ikindi tuzaganira niba bazashaka undi rwiyemezamirimo cyangwa bazakoresha mu bo basanzwe bafite.”
Ishuri ritangira kubakwa uruganda rwa Bralirwa rwemeye gutanga amafaranga yo kuryubaka, rikazuzura ritwaye miliyoni 150 z’Amafarang y’u Rwanda.
Gusa imyaka icyenda irihiritse ritaruzura kuko rwiyemezamirimo, Twahirwa Faustin, waryubakaga yagiye mu manza n’uruganda rwa Bralirwa, ndetse n’abaturage barikozeho imirimo ntibishyurwa.

Muri 2015 abaturage 137 bakoraga imirimo itandukanye kuri iryo shuri, bavuga ko batishyuwe amafaranga y’u Rwanda 7,897,600 bakoreye, bikaba byarabashyize mu kaga n’imiryango yabo, dore ko ayo baheruka ari ayo mu kwezi k’Ugushyingo 2013.
Ishuri rya Rambo ryatangiye kubakwa muri Werurwe 2013 rigomba kurangira mu mezi umunani, ku nkunga y’uruganda rwa Bralirwa mu gufasha abana baruturiye kwiga imyuga izabashaka kwiteza imbere, ariko rwiyemezamirimo wahawe akazi hari ibyo atumvikanyeho na Bralirwa, imwambura isoko imushinja ko yakoze ibyo batumvikanye.
Ohereza igitekerezo
|