Rubavu: Ubuyobozi bwatanze igihe ntarengwa cyo gutangira kuzamura imiturirwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye gusaba abafite ibibanza mu mujyi wa Gisenyi, kuzamura imiturirwa mu gihe bamwe batangiye gufungirwa imiryango basabwa kubaka, ngo bakaba batagomba kurenza umwaka badatangiye kuzamura izo nyubako.

Zimwe mu nzu zamaze gufungwa, zigomba gukurwaho hakajya imiturirwa
Zimwe mu nzu zamaze gufungwa, zigomba gukurwaho hakajya imiturirwa

Zimwe mu nyubako mu mujyi wa Gisenyi zashyizweho imigozi ifite ibara ry’umutuku n’umweru, zibuzwa kongera gufungura ahubwo ba nyirazo basabwa gutangira ibikorwa byo kubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko igishushanyo mbonera cyamaze gutunganywa ndetse kigaragaza inyubako zikenewe.

Agira ati "Inyubako zigomba kubakwa ku muhanda uva ku bitaro ujya mu mujyi wa Gisenyi ni imiturirwa igeretse kane, inyubako zerekeza kuri kiliziya, ku karere no ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu nazo zemerewe kugerekwa kane. Inyubako ziri ku muhanda w’urukiko rwisumbuye zigomba kugerekwa hagati ya kabiri na kane, naho mu bice bya Byahi ho hagenewe inzu zo kubaka, gusa buri wese ugiye kubaka agirwa inama ijyana n’inyubako agiye kuhashyira."

Akarere ka Rubavu gatangiye gusaba abaturage kubaka mu gihe kataragaragariza abaturage igishushanyo mbonera, ndetse ntikarasobanurira abaturage inyubako zigomba kubakwa ahabonetse umututu watewe n’iruka ry’ibirunga.

Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza (MENEMA), muri 2021 yasabye abatuye muri metero 100 uvuye ku mututu, kwigengesera no kwirinda kubaka batabigiriweho inama bitewe no gutinya ko ushobora kuba ukomeje mu nda y’Isi, ukaba watera ibindi bibazo mu gihe habaye indi mitingito.

Meya Kambogo avuga ko kubera umututu basaba abaturage kutarenza inyubako zigeretse kane hafi yawo.

Ati "Natwe niyo mpamvu tuvuga kugereka kane kandi no kurenza bishoboka, habaye inyigo zihuriweho n’impugucye za Rwanda Housing Authority n’ikigo gishinzwe Mine na Peteroli."

Akarere gasabye abaturage kubaka mu gihe benshi bavuga ko bafatiranywe n’ubukene, batewe n’icyorezo cya Covid-19, imipaka ikorana nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu asaba abafite ibibanza gushaka amafaranga, ariko abatayabonye abagira inama yo gushaka abo bafatanya.

Ati "Birashoboka ko umuturage ashobora kuba afite ikibanza ariko adafite amafaranga, ariko ashobora gushaka abandi bakorana bakazamura inzu."

Mabete Dieudonné ukuriye urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, avuga ko hari inyubako zazamutse abantu bishyize hamwe, atanga urugero rw’inyubako ya Sosergi, sosiyete yashinzwe n’abakozi ba Bralirwa, Unity House, inyubako irimo kubakwa n’abafite amaduka acuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu mujyi wa Gisenyi.

Mabete avuga ko andi mahirwe abacuruzi bafite ari ugukorana n’amabanki yahawe amafaranga yo kuzahura ubukungu, kuko batanga amafaranga ku nyungu ya 8%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangije umushinga usaba abaturage kuzamura imiturirwa, mu gihe katarashobora kuzuza isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 10 ryubakwa.

Inzu zishaje zigomba gukurwaho
Inzu zishaje zigomba gukurwaho

Umujyi wa Gisenyi ukomeje kuba inyuma y’umujyi wa Musanze kandi yose ari imijyi ya kabiri inyuma y’umujyi wa Kigali, icyakora abatuye Umujyi wa Gisenyi basaba ubuyobozi kubanza kubaka isoko rya Gisenyi, kugira ngo abacuruzi babone aho bakorera hanyuma ba nyiri ibibanza nabo batangire kubaka.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi butangaza ko abafite ibibanza bahawe igihe ntarengwa, cyo kuba batangiye kubaka hashingiwe ku masezerano abakodesha bafite, icyakora ngo nta wemerewe kurenza umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka