Rubavu: Ubuyobozi bwasabye abafite inzu kudahenda abimuwe kuri Sebeya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage baturiye imirenge ya Rugerero, Kanama na Nyundo aharimo kwimurwa abaturage bari baturiye umugezi wa Sebeya kutabahenda ahubwo bakabafasha kubona aho kuba kuko bakeneye gufashwa aho guhendwa.

Abaturiye Sebeya basabwe kuhava bagashaka ahandi batura
Abaturiye Sebeya basabwe kuhava bagashaka ahandi batura

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, abitangaje mu gihe abaturage baturiye umugezi wa Sebeya bamaze gushyirirwaho ingufuri kugira ngo bimuke.

Nzabonimpa avuga ko babasabye kwimuka byihuse mu gihe habura ibyumweru bibiri imvura igatangira kugwa, bakaba batinya ko hari abo yahitana nk’uko byagenze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023 ubwo imvura yaguye, umugezi wa Sebeya ukuzura ugasenya inyubako nyinshi ndetse ugatwara ubuzima bw’abantu.

Agira ati « Abantu bagombye kuba badatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi turagendera ku nyigo yakozwe n’impuguke igaragaza ahashyira abantu mu kaga, ikigomba gukorwa ni ukwimura abantu twirinda ko hari abo amazi yatwara ubuzima. »

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu byumweru bibiri imvura ishobora kugwa hakaba hari abo yahitana.

Ati «Mu byumweru bibiri turaba twakira imvura nyinshi kandi yatera ibiza. Bimwe mu biri gukorwa ni ukureba ahantu hose hashobora gushyira mu kaga abantu bakahakurwa, si mu Karere ka Rubavu konyine gusa, ni mu gihugu cyose, hagamijwe gutabara ubuzima bw’abantu barindwa impfu za hato na hato. »

Abaturage baturiye Sebeya basabwa kwimuka bagashaka ahandi batura naho ubutaka bwabo buzaguma ku nkengero za Sebeya bagashaka ikindi bahakorera ariko kitabashyira mu kaga.

Itariki ya nyuma yo kwimuka ku baturiye Sebeya yari 10 Kanama 2023. Nyuma y’uko igeze, abaturage bakorera muri metero 10 kuri Sebeya bashyiriweho ingufuri kugira ngo bashake ahandi bajya gutura, mu gihe abatishoboye basanzwe bafashwa na Leta barimo gufashwa n’Akarere ka Rubavu kwishyura ubukode mu gihe cy’amezi atatu.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa, avuga ko hari gutegurwa ahantu hazatuzwa abarimo kwimurwa kuri Sebeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ibahe umugisha kubwo kurokora ubuzima bwabaturage no mukarere kaRutsiro mumurenge wa Nyabirasi abaturiye Centre yitwa Gatare bazimurwe kuko nabo bari mumanegeka

Alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

Nonese koko hazimurwa abari muri metero 10? Kuko hari abatuyeye inyuma yazo bafungiye hagendewe kunyigo yakozwe kuko bafashe metero 50. Ubworero sinzi niba Ari metero 10 cyangwa 50

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka