Rubavu: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bavuga ko bambuwe isoko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage basanzwe bakorera mu isoko rya Mbugangari, bari barikuwemo bajyanwa mu rya Rukoko, ko bazarigarukamo nyuma y’uko rizaba ryamaze gusanwa.

Ubuyobozi bwemereye abacururizaga muri iri soko rya Mbugangari ko bazarisubiramo
Ubuyobozi bwemereye abacururizaga muri iri soko rya Mbugangari ko bazarisubiramo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, abitangaje nyuma y’uko abaturage banditse bagaragaza akarengane ko gukurwa muri iryo soko bavuga ko bahawe na Perezida Kagame, mu gihe cyo kwimamaza kuba Perezida wa Repubulika mu matora ya 2003.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko yumvikanye n’abaturage ko isoko bazarisubiramo nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwaryo, ndetse hakurikireho ibikorwa byo kuryubaka.

Agira ati “Icyo twizera ni uko amafaranga yo kuryubaka rigasakarwa ahari, kandi tuzaganira n’ubuyobozi bw’isoko turebe ibizagaruka, kuko hari ibicuruzwa bari bajyanye i Rukoko.”

Kambogo akomeza agira ati “Icyari cyabaye ni uko abaturage batari bafite amakuru, kandi twabihaye umurongo. Uyu munsi icyihutirwa ni ukubafasha ririya soko rigasakarwa, rikazitirwa ubundi tukazakora ibiganiro kuko aho bacururiza babyishyiriramo.”

Inkomoko y’ikibazo

Abaturage bavuga ko isoko barihawe na Perezida Kagame nyuma y’uko bamugejejeho ko badafite aho bacururiza.

Kamaliza ni umwe mu bakoreye muri iryo soko ariko baza kwirukanwa, aganira na Kigali Today, yasobanuye uko byagenze.

Yagize ati “Ririya soko twarihawe na Nyakubahwa Perezida Kagame mu matora ya 2003, twakoreraga i Nyakabungo. Baduhaye ubutaka bunini ariko habanza kubakwa isoko ritoya kubera ubushobozi bukeya, kimwe mu byatugoye kwakira ni uko isoko ryagiye ritwarwa ryubakwamo ibindi, ndetse hari n’abayobozi baritanzeho ibibanza biturwamo, gusa mu gihe cya Covid-19 twatunguwe no kwirukanwa aho dukorera ngo turacucitse.”

Abagore bakoreraga muri iryo soko basazwe n
Abagore bakoreraga muri iryo soko basazwe n’ibyishimo kuko bijejwe kurigarukamo

Kamaliza avuga ko babirukanye mu kibanza cy’isoko kitubatse babohereza mu isoko ryo mu Murenge wa Rubavu.

Ati “Batwirukanye baduhora ko ducucitse batujyana aho ducucika cyane, ukibaza niba barimo kuturindira ubuzima, ikindi Covid-19 yaragabanutse, kuki batatwemerera ko tugaruka mu isoko ryacu?”

Abaturage bavuga ko ubwo Covid-19 yari igabanutse bashatse kugaruka mu isoko rya Mbugangari, ariko ubuyobozi burabirukana bukoresheje inzego z’umutekano.

Ati “Ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kutwirukana bukoresheje inzego z’umutekano, nyamara aha ni mu isoko kandi ntacyo twari dukoze kinyuranyije n’amategeko.”

Kuki abaturage batsimbarara ku isoko rya Mbugangari?

Abaturage bavuga ko Mbugangari ariho isoko rimenyerewe n’abacuruzi bava mu mujyi wa Goma, baza kugura ibicuruzwa bitandukanye birimo imboga nk’ibitunguru, inyanya n’inkoko, mu gihe kubijyana mu isoko rya Rukoko bigora abaguzi kuko ari kure.

Kamaliza abisobanura atya “Isoko rya Rukoko riri kure, umuguzi akoresha amafaranga arenga igihumbi kujyayo, benshi bahitamo kubireka, ugasanga abacururizayo ntibagurirwa nyamara hano ibicuruzwa byarihutaha.”

Perezida w’isoko rya Mbugangari, Sayiba Yusuf, avuga ko isoko baryambuwe kubera Covid-19 none igihe kirageze ko barisubizwa.

Agira ati “Batwijeje ko hazacika akajagari, kuko mbere ryari isoko rifite abantu benshi, kubera ubucucike isoko risenyuka gutyo kuko batwaye ibicuruzwa 11 birimo inkoko, imboga kandi nibyo byari bikunzwe”.

Sayiba avuga ko abacururizaga mu isoko rya Mbugangari bahombye kandi bari bafite inguznayo za Banki.

Ati “Kuva isoko baritwara abari bafite inguznayo ntibashoboye kuzishyura kuko inyungu igenda mu mafaranga y’urugendo.”

Hari abacuruzi benshi bari bajyanywe mu isoko rya Rukoko
Hari abacuruzi benshi bari bajyanywe mu isoko rya Rukoko

Yongeraho ko bishimiye umwanzuro w’Akarere ka Rubavu, akavuga ko nabo bazashyiraho umuganda wabo kugira ngo bakorere heza kandi batekanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka