Rubavu: Ubuyobozi burashakira igisubizo abanyeshuri bo mu Rwanda biga i Goma

Mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki 02 Nzeri 2019 habaye inama yahuje ababyeyi bafite abana biga muri Congo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu. Abari muri iyo nama baganiraga ku buryo bwo gufasha abanyeshuri bigaga i Goma gushaka uburyo baba baretse gukomeza kwambuka umupaka kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa muri icyo gihugu.

Abanyeshuri bari ku karere bategereje kumenya ikiva mu biganiro mu gihe ababyeyi babo barimo baganira n'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu
Abanyeshuri bari ku karere bategereje kumenya ikiva mu biganiro mu gihe ababyeyi babo barimo baganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, Uwampayizina Marie Grace, yavuze ko iyo nama yabaye nyuma y’uko hari ikindi gihe ubuyobozi bwigeze kuganira n’ababyeyi kuri icyo kibazo, ariko igihe cyo gutangira amashuri muri Congo ngo cyageze ababyeyi bohereza abana muri Congo kandi ibyo bari baremeranyijwe ko baba babihagaritse.

Yagize ati “Icyo tugomba kureba ni ubuzima bwabo, ababyeyi bakumva icyo kibazo, ntibagomba gushyira abana mu kaga, niba tuvuga ko hariya hari Ebola, iyo tuvuga ko havugiye amasasu ni bangahe bajyayo? Si ngombwa ko bohereza ahantu umwana yagirira ikibazo.”

Uwampayizina Marie Grace ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rubavu avuga ko ababyeyi bitwaza ibyo kwiga igifaransa n’amasomo ataba mu Rwanda, akavuga ko bakwiye guhindura imyumvire bakabishaka mu Rwanda.

Mu gihe ababyeyi bavuga ko mu Rwanda uburezi mu gifaransa buhenda ubuyobozi buvuga ko iyo ushaka ikintu wemera kikaguhenda. Niba batabishoboye, ubuyobozi ngo bugiye gushaka uko bwafasha abanyeshuri, bukabagira inama yo gutegereza bakazatangira umwaka wa 2020 mu Rwanda, ahubwo bakaba bagomba kuba biga icyongereza kuko muri Goma bigaga mu gifaransa.

Ababyeyi biganjemo abo mu Karere ka Rubavu cyane cyane mu mirenge ihana imbibi n’Umujyi wa Goma bohereza abana kwigayo amasomo y’ikiganga, gutwara indege, gutunganya peterori na gazi. Icyakora hari n’abandi bigayo amasomo asanzwe bitwaje ko uburezi muri Congo buhendutse.

Umwe mu babyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ku mwaka umwana we amwishyurira amadolari 80 kandi akiga mu ishuri ryiza, mu gihe mu Rwanda ayo mafaranga atakwishyura n’igihembwe.

Yagize ati “Mu Rwanda uburezi bwigenga burahenda, naho mu mashuri ya Leta n’abigisha icyongereza bakivuga nabi mu gihe muri Congo abana bacu biga neza, bavuga igifaransa baganira bagasobanura ibyo biga.”

Abanyeshuri bava mu Rwanda babarirwa muri 250 buri munsi bambuka umupaka bajya kwiga mu mujyi wa Goma, ubwo kuri uyu wa mbere tariki 02 Nzeri 2019 batangiraga umwaka w’amashuri, ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu mujyi wa Gisenyi ntibemerewe kwambuka ku ruhande rw’u Rwanda, ahubwo ubuyobozi bukorana inama n’ababyeyi babo, inama yatangiye mu gitondo ikarangira saa saba.

Mu kwezi kwa Munani tariki 05 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagiranye inama n’abayobozi b’inzego zibanze mu Karere ka Rubavu bagamije gufata ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola cyari kimaze kugaragara mu mujyi wa Goma avuga ko amagara aseseka ntayorwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nagiraga mbaze akabazo gato cyane. Niba ikibazo ari ebola, abadamu bambuka bacururiza i goma ku ma bassin amatomati, ibitunguru n’ibindi bo kobatarazana ebola , ebola izazanwa n’umwana wiriwe ku ntebe y’ishuri?

Ese KO abana babacongomani batuye rubavu bemerewe kwambuka bo ebola ntibayizana?

Guhindurira abana amashuri kugahato siyo solution kuko umwana y’iga ibyo yumva ashoboye .
Umwana wari ugeze nko muwa gatanu yarafashe section wenda itaboneka i rubavu azongera asubire inyuma abanze yige icyongereza abone gutoranya indi section ?
Ntibizoroha ahubwo mwagafashe izindi ngamba zitakagombye kudindiza abana.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka