Rubavu: Toni 3,850 z’ibitunguru zikeneye isoko mu buryo bwihuse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bufite umusaruro ungana na toni 3,850 z’ibitunguru byeze bikeneye kujyanwa ku isoko, ukaba uri mu mirenge itandatu muri 12 igize ako karere.

Abahinzi b'ibitunguru bifuza kubona amasoko yabyo kuko bitabikika
Abahinzi b’ibitunguru bifuza kubona amasoko yabyo kuko bitabikika

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko harimo kurebwa uburyo byakongererwa agaciro cyangwa bikabonerwa isoko kugira ngo abaturage bashobore guhinga indi myaka.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko barimo gushaka amasoko nubwo atazahita atwara umusaruro wose.

Agira ati; "Ubu turi gukora ibiganiro n’abikorera hagati y’umujyi wa Gisenyi na Goma kugira ngo tubone isoko. Mu mujyi wa Goma dusanzwe twoherezayo toni 12 mu cyumweru, ariko twagiranye ibiganiro n’abikorera baho kugira ngo dushobore kohereza toni 20 mu cyumweru".

Nzabonimpa avuga ko barimo kuganira n’abikorera mu mujyi wa Bukavu aho bazajya bohereza toni 100 mu cyumweru, ariko nabwo umusaruro uraguma kuba mwinshi.

Nzabonimpa avuga ko bakeneye no gushaka amasoko mu tundi turere kugira ngo ibitunguru biri mu butaka bishobore kugurishwa.

Mu karere ka Rubavu habarizwa abahinzi b’ibitunguru 468 babihinze kuri hegitare 202. Imirenge ifite umusaruro mwinshi irimo Busasamana ifite toni 768, Mudende ufite toni 1,240 na Cyanzarwe ifite toni 922.

Abahinzi mu Karere ka Rubavu bavuga ko guhunika ibitunguru bishoboka, ariko ikibazo ntibafite ubushobozi bwo kubyumisha bikiyongeraho kuba Akarere ka Rubavu kagira umusaruro w’ibitunguru bifite amazi menshi kandi haboneka izuba rikeya ritabyumisha.

Umuhinzi witwa Iradukunda Jérôme, avuga ko kumisha ibitunguru byo muri Rubavu bigoye kuko babigerageje ariko bikaza kumera.

Agira ati "Ibitunguru bya Rubavu bijundika amazi menshi, iyo ubihunitse biramera. Igisubizo cyadufasha ni ukubona amasoko".

Jaribu Jean Baptiste avuga ko yagerageje guhunika ibitunguru ariko amezi abiri biramera arajugunya. Ndetse yagerageje guhunikira mu Mujyi wa Kigali bimara amezi abiri nubwo atabyumvikanaho n’abandi bavuga ko bitaramba, kuko bababijyana kubigurisha i Kigali iyo hamaze icyumweru bitaguzwe bibora.

Abahinzi b’imboga mu murenge wa Busasamana bashatse imashini yumisha ibitunguru ariko Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) cyasanze itujuje ubuziranenge ndetse basanga itabyumisha ahubwo ibitogosa.

Abacuruzi b’ibitunguru bavuga ko icyabafasha ari ugushaka amasoko mu gihugu no hanze yacyo kandi hagashyirwaho gahunda yo gukura, birinda ko biba byinshi ku isoko bikaba byapfa ubusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko bafite umusaruro w’ibitunguru kugera mu kwezi kwa Kamena, kandi icyo abaturage bagombye gushyira imbere ari ukwirinda gukurira rimwe ndetse no kwirinda guhingira rimwe imboga n’ibirayi.

Ati "Mu myaka ya 2017 na 2018 twagize ikibazo cy’umusaruro mwinshi w’ibirayi, abasaruye imboga nibo babonye amafaranga. Ubu abejeje ibirayi nibo bafite amafaranga kuko byahinzwe n’abantu bakeya. Duhinge tugendeye ku masoko yacu".

Abasanzwe bajyana ibitunguru mu mujyi wa Bukavu bavuga ko abahinzi bagombye kubifata neza kugira ngo bishobore kubonerwa isoko, cyakora bashinja ababijyana hanze kumanura ibiciro no kubitesha agaciro kugira ngo babone uko babijyana hanze y’igihugu bakunguka menshi.

Umwe ati "Ubuyobozi budufashe kuko ababijyana hanze baragabanya ibiciro bakajyana bikeya kugira ngo biteshwe agaciro kandi bagera i Goma umufuka waguzwe ibihumbi 3 mu Rwanda bakawugurisha ibihumbi 30. Hashakwe amasoko kandi twohereze umusaruro mwinshi".

Mu Murenge wa Busasamana abahinzi bavuga ko umufuka upima ibiro 100 urimo kugurishwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati 1,000 na 3,000, mu gihe umurima wakoreshejwemo ibihumbi 600 mu guhinga, gutera no kwita ku bitunguru ubu ugurwa amafaranga ibihumbi 10 bidashobora no kwishyura ababisarura.

Umwe mu bahinzi batuye mu Murenge wa Busasamana witwa Hakizimana waganiriye na Kigali Today, avuga ko babuze abaguzi babasanga ndetse batinya no kubipakira bakabijyana ku masoko mu turere dutandukanye banga kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuko ingendo zihagarara kare bakaba bafatirwa mu nzira.

Mu mihigo y’Akarere ka Rubavu mu mwaka wa 2020/2021, kahize kuzahinga imboga kuri hegitari 694, zikaba zarahinzwe kuri hegitari 609.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu Rwanda igitunguru ni icyo gukaranga gusa nimwigishe abaturage kubirya nkimboga biksrishwa umuceri ubugari nibindi

Luc yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka