Rubavu : Singirankabo yagaragaje ukuri ku bujura ashinjwa

Umuyobozi w’ikigo CCSME (Competence Center For Small And Medium Enterprises) kigisha imishinga iciritse mu karere ka Rubavu yahuye n’abaturage bamushinja kubambura amafaranga no kubahemukira abasobanurira uko ikibazo kimeze.

Taliki 25/09/2013, abaturage barenga 300 bageze aho ikigo cya CCSME gikorera bavuga ko bashaka kumenya aho amafaranga yabo arenga miliyoni 120 batswe bavuga ko bazafashwa kubona inguzanyo yagiye none amaso akaba yaraheze mu kirere.

Kubera ubukana bw’iki kibazo inzego z’umutekano zahise zita muri yombi umukozi w’ikigo CCSME witwa Nshimiyimana Justin abaturage bavuga ko yagize uruhare mu kubaka amafaranga afatanyije n’umuyobozi wacyo, Singirankabo William.

Singirankabo yageze aho uwo mukozi wa CCSME afungiye ndetse n’ubuyobozi bw’akarere buza kuganira n’abaturage. Singirankabo yagaragaje ko atari umutekamutwe nkuko yabyiswe ahubwo asanzwe akorana n’abaturage abafasha kwiteza imbere.

Singirankabo asobanura ikibazo imbere y'abaturage ari kumwe n'abayobozi.
Singirankabo asobanura ikibazo imbere y’abaturage ari kumwe n’abayobozi.

Singirankabo William avuga ko ikosa ryakozwe na banki ya COGEBANK itarubahirije amasezerano bari bagiranye, avuga ko amafaranga yari yasabwe muri iyi banki kugira ngo afashe abaturage mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo yatanzwe atinze bituma ahagarika izi nguzanyo.

Singirankabo asobanura ko bari bumvikanye na COGEBANK ko amafaranga yose aboneka mu kwezi kwa mbere kugira ngo abaturage babone uburyo bahinga no gutera ibirayi ariko banki yo ikaba yarabahaye mu kwezi kwa gatatu igihe cy’ihinga cyararangiye.

Ati « banki yatanze amafaranga y’icyiciro cya mbere angana na miliyoni 165 ahabwa abantu 230 ariko iyatanga impitagihe ».
Nyuma y’uko banki itubahirije amabwiriza, Singirankabo ngo yahise ahagarika iyi nguzanyo kuko yagombaga kwishyurwa kandi ntacyo amariye abahawe inguzanyo.

Singirankabo abisobanura imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, Polisi n’abaturage, yemeje ko nyuma y’amezi abili COGEBANK yatangiye kwishyuza abanyamuryango bahawe inguzanyo bitewe nuko izuba ryacanye bityo ikaba yarabonaga nta cyizere ko abaturage bazishyura kuko babonaga ibirayi byararumbye.

Singirankabo avuga ko kuba banki yatangiye kubishyuza nta n’amezi atandatu aragera byabaye ngombwa ko CCSME yitabaza ubwizigame bw’abagombaga guhabwa inguzanyo.

Abaturage bumva ibisobanuro bya Singirankabo mu kigo cya CCSME.
Abaturage bumva ibisobanuro bya Singirankabo mu kigo cya CCSME.

Singirankabo asubiza ikibazo cy’uburyo bazabona inguzanyo cyangwa bakabona amafaranga y’ubwishingizi batanze, yasabye abaturage kumwihanganira bakamuha igihe gito akabasubiza amafaranga yabo kuko yumvikanye n’abahawe inguzanyo kuyishyura agashyirikirizwa abayatanze.

Abaturage bahawe inguzanyo bavuga ko Singirangabo atari umutekamutwe nkuko abandi babivuga ahubwo byishwe n’inguzanyo itarubahirijwe n’abayihawe bishyuzwa igitaraganya, bituma ibyo yemereye abaturage bitagerwaho.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Buntu Ezechiel, yijeje abaturage ko ikibazo cyabo kizakurikiranwa kandi amafaranga yabo bakayasubizwa uko yakabaye.

COGEBANK ntacyo ishaka kubivugaho, kandi Singirankabo avuga ko amafaranga agomba gusubiza abaturage agera kuri miliyoni 41zakoreshejwe mu kunganira abaturage aho kuba miliyoni 120 nkuko abaturage babivuga.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu munyamakuru bigaragara ko yageze kuri terrain kuko aya makuru arasobanutse uyu mugabo nakomereze aha ntacike intege ahubwo bariya baturage yarwanyeho barebe uburyo basubiza vuba ariya mafaranga kandi iyabaye abaturarwanda batekereza muri iyi sens y’iki kigo.

Betty yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka