Rubavu : Sibomana Emile yafatanywe amafi yaboze agiye kuyacuruza
Sibomana Emile yafatiwe mu mujyi wa Gisenyi taliki 29/9/2013 afite amafi yaboze yakuye i Kigali aje kuyacuruza mu mujyi wa Gisenyi nyuma y’uko uburobyi buhagaze mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi abili.
Sibomana avuga ko amafi yavanye Kigali atari we wari uje kuyacuruza ahubwo ko we ari umushoferi utwara imodoka ifite nimero RAA 616 R akaba yari yahawe ikiraka cyo kuyazana i Rubavu ariko yahagera uwo yagombaga kuyaha akayanga.
Nubwo ahakana ko atari we ucuruza ayo mafi, Sibomana avuga ko igikorwa cyo kuyapakira byabaye n’ijoro nka saa munani z’ijoro bagashyiraho ihema agahita ayazana i Gisenyi atarebye ibyo azanye aribyo, gusa kubayareba aya mafi yari yarabose ndetse afite umunuko mwinshi.
Aya mafi yari afite ibiro bigera kuri 300 hafashwe icyemezo cyo kuyamenaho imiti yica ajyanwa gutabwa kugira ngo hatagira uyataburura akaba yayarya nkuko mu murenge wa Nyamyumba bataburuye inka bakayirya bigatera ikibazo.
Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko Sibomana ashobora kuba yaraje kuyahacuruza kuko azi ko uburobyi mu kiyaga cya Kivu bwamaze gufungwa kuburyo Abanyarubavu batabona ahandi bakura amafi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu, Buntu Ezechiel, avuga ko abacuruzi batagombye kureba inyugu gusa ahubwo bagombye kureba n’ibyo baha abaturage ko bitagira ingaruka ku buzima.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bari basanzwe bakunda ifi n’isambaza ngo ntibakwiye kurya ibyo babonye byose, ahubwo bagomba kugira ubusesenguzi mubyo bahaha no kugira ubufatanye mu kugaragaza ibitagenda neza harimo gutunga agatoki abagizi ba nabi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|