Rubavu: RIB yafunze Umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ bacyekwaho ruswa

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze abakozi babiri bakora mu rwego rw’ubutabera bacyekwaho icyaha cya ruswa.

RIB itangaza ko abo bakozi ari Adrien Mukeshimana wari Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na Nzakizwanimana Etienne, umukozi wa MAJ (Maison d’Accès à la Justice) mu Karere Rubavu.

Ubuyobozi bwa RIB bubinyujije ku rubuga rwa twitter kuri uyu wa 5 Gashyantare 2021 bwagize buti "abo bombi bakurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa n’ubufatanyacyaha mu kwaka no kwakira ruswa hagamijwe kuburizamo ikurikiranwa ry’icyaha".

Ni inkuru yashimishije abantu benshi bahise batanga ubutumwa ko babyishimiye harimo uwagize ati "Congz @RIB_Rw no muri @MusanzeDistrict mukurikirane birakekwa ko imanza ziregwa aka karere zirigiswa bitewe na ruswa ihabwa bamwe mu bacamanza".

Icyakora hari n’abandi bagaragaje ko i Rubavu haba ruswa, basaba ko bakomeza gukurikiranwa, umwe ati "Ubwo ari Rubavu ejo bazaba barekuwe, ruswa hariya iri ku mpande zombi".

Amakuru y’ifatwa ry’abo bakozi agaragaza ko abafashwe bakiriye amafaranga y’indonke yatanzwe n’umuturage wari ukurikiraanywe n’Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, bamubwira ko bagize uruhare mu irekurwa rye.

Amafaranga abarirwa mu bihumbi 500 ni yo Umushinjacyaha Mukeshimana yahawe n’umuryango w’uwo babwiye ko bamukoreye ubuvugizi ariko anyuzwa kuri konti ya Nzakizwanimana ukora muri MAJ.

N’ubwo basabye amafaranga, amakuru Kigali Today yahawe n’abazi icyo kibazo babuga ko bitwaje ko bavuganye n’Umushinjacyaha w’urukiko rw’ibanze ariko batarabivuganyeho na we.

Ubwo Mukeshimana yamushyiraga ibihumbi 100 bamubwira ko yahawe ibihumbi 150 akaba yafashemo ibihumbi 50.

Uwo mushinjacyaha yanze kuyakira amubwira kuyasubiza nyirayo, ko yakoze akazi uko gakwiye atagomba kubaka amafaranga.

Umushinjacyaha ku rwego rwibanze yahise atangira gushaka uwafunguwe aramubura ariko aza kubona abo mu muryango we, bamubwiye ko bamwoherereje ibihumbi 500 kuri konti, maze abasaba ko bamuha urupapuro rwa banki "bordeau" bishyuriyeho, iperereza ritangira gutyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba yafashwe agafungwa mujye mubadufatira ariko muzatugire no mukarere ka Burera imanza bazimira bunguri biteaje ko Ari abashinjacyaha cg abahesha b’inkiko b’umwuga.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka