Rubavu: Nyuma yo kwibasirwa n’ibiza babayeho bate?

Nyuma y’uko Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru zibasiwe n’ibiza by’imvura, byateye abaturage mu ijoro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, bigatwara ubuzima bw’abantu 135, hakomeje kwibazwa uburyo abarokotse ibyo biza babayeho.

Aho bacumbikiwe bahamya ko bitaweho bihagije
Aho bacumbikiwe bahamya ko bitaweho bihagije

Ni k’ubw’iyo mpamvu Kigali Today ikomeje gusura abahuye n’ibyo biza aho bacumbikiwe hirya no hino mu gihugu, Akarere ka Rubavu kakaba ariko gatahiwe.

Rubavu nka kamwe mu turere twagizweho ingaruka n’ibyo biza, by’umwihariko mu Mirenge yegereye umugezi wa Sebeya irimo Kanama, Rugerero, Nyundo na Nyamyumba, n’imirenge yegereye ibirunga irimo Bugeshi, Cyanzarwe na Busasamana, abaturage bako 28 bahaburiye ubuzima.

Ni ibiza byatewe cyane cyane na Sebeya, aho yuzuye amazi yiroha mu nzu z’abarurage, 855 zisenyuka burundu mu gihe 719 zangiritse cyane ku buryo zidashobora guturwamo, kubera ko isaha iyo ari yo yose zagwa nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Déogratias yabitangarije Kigali Today.

Uretse izo nzu zasenyutse izindi zikarasa imitutu, hari ingo 287 zasizwe mu manegeka n’ibyo biza nk’uko ubuyobozi bubivuga, aho ngo isaha iyo ari yo yose imvura yagwa igasenya inzu abazituyemo bakaba bahaburira ubuzima.

Bahabwa ibikoresho byose by'isuku
Bahabwa ibikoresho byose by’isuku

Uruganda rwa Pfunda rwamaze ukwezi rudakora kubera ibiza byangije imirima y’icyayi, kuba rwarongeye gukora ntibibujije ko ingano y’icyayi rwajyaga rutunganya, kikoherezwa no ku masoko mpuzamahanga yagabanutse.

Ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashuri by’umwihariko Seminari nto ya Nyundo, byangijwe ku buryo bukomeye n’ibiza, imyaka y’abaturage irangirika aho imwe yari hafi gusarurwa, amatungo magufi asaga 2300 arapfa, ibyo biteza abaturage igihombo gikomeye.

Mu kumenya uburyo abaturage bahuye n’ibiza bamerewe, muri site zibacumbikiye mu karere ka Rubavu, Kigali Today yaganiriye nabo bayitangariza akabari ku mutima.

Iyo ugeze muri site y’Inyemeramihigo icumbikiye abasaga 2000, icyo ubona ni inkambi y’urwererane yubatse mu mahema 22 manini, aho ihema rimwe rifatwa nk’umudugudu ucumbikiye abantu bari hagati ya 80 na 90 rikagira amasibo ane.

Bahabwa n'ubutabazi bwihuse
Bahabwa n’ubutabazi bwihuse

Uhingukira nanone ku nyubako z’ubuyobozi, ivuriro n’inyubako zigenewe ibarurishamibare, aho ababuze ibyangombwa bijyanye n’irangamimerere bandikwa mu rwego rwo gushaka uburyo bakongera kubibona, dore ko ari na benshi.

Igikoni gifite ibikoresho bigezweho

Hari n’inyubako zibikwamo ibiribwa (stock), hakaba ibikoni bifite ibyangombwa byose, muvero nini zigera mu 10, zitekerwamo ibiryo bigaburirwa abo baturage birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo, imboga, amagi, igikoma n’ibindi.

Ikindi kigaragara muri iyo site ni amarerero atanu agenewe abana b’incuke, bari hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itanu, aho bitabwaho n’impuguke z’abarimu.

Abo baturage babayeho bate?

Muri iyo site y’Inyemeramihigo, n’ubwo bahungabanyijwe n’ibiza ariko ntibabura kumwenyura, uwo wegereje micro arashima, abenshi bakemeza ko uburyo bakiriwe batari babwiteze, aho ngo bagaburirwa neza, bagahabwa ibikoresho byose by’isuku n’ibindi.

Serivisi z'ubuvuzi zirabegereye
Serivisi z’ubuvuzi zirabegereye

Baragaragaza akanyamuneza ku jisho, kandi ubwihebe bari batejwe n’izo ngorane babayemo baremeza ko bumaze gushira, aho n’ugize ikibazo ahita avurirwa aho bacumbikiwe, ahaboneka ibyangombwa byose bijyanye n’ubuvuzi.

Ku manywa muri iyo nkambi, hagaragaramo umubare munini w’abagore n’abana b’incuke, mu gihe abana bakuru baba bagiye ku ishuri, abagabo bo baba bagiye gushaka imibereho, dore ko ushatse kujya gukora, haba mu isambu ye cyangwa gukora bubyizi bamwemerera.

Mu mirire yabo ya buri munsi, babwiye Kigali Today ko bafashwe neza cyane, ku buryo hari n’abatangaza ko bafite imirire myiza batigeze bagira mu ngo zabo.

Bavuga ko barya gatatu ku munsi, igikoma mu gitondo, saa sita na nimugoroba bagahabwa indyo itandukanye, ariko ku mwana n’umugore utwite bikaba akarusho, aho ku mafunguro asanzwe hongerwaho igi rya buri munsi.

Ushatse kujya kwicumbikira baramworohereza bakamuha amafaranga ibihumbi 105, ibiribwa n'ibikoresho binyuranye
Ushatse kujya kwicumbikira baramworohereza bakamuha amafaranga ibihumbi 105, ibiribwa n’ibikoresho binyuranye

Nyiramavugo Anathalie ati “Twageze hano dutungurwa n’imirire myiza baduhaye, tekereza ko turya ibiryo byose, umuceri, ibishyimbo, kawunga, imboga igikoma cya mu gitondo, abana bagahabwa amata, amagi n’imineke, byaradutunguye cyane. Leta itwitayeho”.

Mawazo Virginie ati “Turi hano turakomeye dufashwe neza, turya neza, mu gitondo tubona igikoma, saa sita na nimugoroba tukarya ibiryo byiza. Isabune turazihabwa nta mwanda turasa neza, ahubwo tuzava hno duhumura. Ikindi cyadushimishije ni uko twegerejwe ibitaro, urwaye ahita ajya kwa muganga”.

Ubasuye bamuha ubutumwa kuri Perezida wa Repubulika

Nk’uko abo baturage babitangariza Kigali Today, ngo icyabakoze ku mutima kurusha ibindi, ni uburyo Perezida Kagame yaje kubaganiriza no kubahumuriza mu ruzinduko yahagiriye ku itariki 12 Gicurasi 2023, akabaha n’ubufasha.

Bavuga ko agahinda bari batewe n’ibiza batakagumanye kuko babonye ko ubuyobozi bubari hafi.

Umukecuru witwa Nyirahabimana Feresiyana w’imyaka 70, afite igisigo agendana, yahimbiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Kuri micro ya Kigali Today ati “Parezida Paul Kagame, uri Bigango bihinda umugaru ku mugaragaro, uri inkundagutabara, uri intwari mu ntambara, Uwiteka ajye yumva ukwifuza kwawe imiyaga n’imiraba bihunge”.

Serivisi zose barazibona
Serivisi zose barazibona

Uwo mukecuru avuga ko nyuma yo guhura n’ibiza batabawe, ubuzima bukaba bwaragarutse nyuma yo kwiheba.

Ati “Ndashimira Kagame uburyo yatubaye inyuma, tumaze guhungishwa amazi, nta kibazo twigeze tugira, ndeba abantu batwitaho niba baryama bikanyobera. Saa kumi n’imwe mu rukerera tuba turi kunywa igikoma, saa sita na nimugoroba turarya tugasigaza. Duhabwa isabune n’amavuta yo kwisiga, abana bariga urwaye akavurwa, umubyeyi wacu arakarama mumunshimire”.

Ndamushimiye Betty ati “Ibanga ryo kuba dusa neza turikesha umubyeyi wacu utwitayeho n’abayobozi b’akarere bamufasha. Twaje turi impunzi baradufasha ibikenewe byose turabibona, mumutubwirire ko yakoze”.

N’ubwo abo baturage bemeza ko babayeho neza kandi bafashwa byose, barifuza ko hakomeza gushakishwa uburyo basubizwa mu byabo nk’uko Perezida Kagame yabibemereye ubwo yabasuraga.

Bavuga ko mu gihe basubijwe mu byabo biteguye gukora baharanira iterambere, dore ko aho bari n’ubwo barya neza bagahabwa byose, ariko ngo barya badakora kandi ngo mu Kinyarwanda baca umugani ugira uti “Udakora ntakarye”.

Uwifuje kuva aho bacumbikiwe akajya kwicumbikira, cyane cyane bahereye ku bahoze bicumbikira, arabyemererwa agahabwa amafaranga ibihumbi 105 yo kumufasha mu mezi atatu, agahabwa ibiribwa bimutunga mu byumweru bitatu, n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Abo baturage bashimiye Perezida Kagame wabasuye
Abo baturage bashimiye Perezida Kagame wabasuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka