Rubavu: Nyuma y’imyaka 15 asembera yahawe inzu

Bayahunde Esperance utuye mu Kagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu, yahawe inzu yo guturamo ifite n’ibikoresho byose, nyuma yo kumara imyaka 15 asembera.

Bayahunde Esperance yishimiye inzu yahawe
Bayahunde Esperance yishimiye inzu yahawe

Bayahunde, umubyeyi ufite abana batatu, yari amaze imyaka 15 asembera mu nzu z’abandi, ndetse zimwe akazirukanwamo kubera imyifatire y’umwana we ufite ibibazo by’uburwayi bw’uruhurirane, burimo n’uburwayi bwo mu mutwe, kutavuga no kutareba, ibyo bikiyongeraho kugira amahane.

Kubera ko umugabo yamutaye, gushaka ibitunga abana be bikiyongeraho kwirukanwa aho acumbitse, byari umuzigo utamworoheye.

Tariki ya 01 Werurwe 2022 nibwo yashyikirijwe inzu n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, yubatswe n’umuryango Inshuti of Rwanda, ukorera mu Rwanda kuva mu 2014.

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo guhabwa iyo nzu irimo ibikoresho bitandukanye, amarira yamuzeze mu maso kubera ibyishimo.

Yagize "Nabaga mu mazu y’amacumbi kandi mfite umwana ufite ubumuga, kimwe mu bibazo byari bingoye ni uko yasenyeraga abancumbikiye bakanyirukana, nari naramaze kurambirana. Ubu ndishimye kuba nanjye narubakiwe nkaba mbonye inzu yanjye, sinzongera gusohorwa mu nzu ngo mbunze imitima nyagiranwa n’abana."

Buri muturage yahawe inzu n'ibikoresho bishyashya byo mu nzu
Buri muturage yahawe inzu n’ibikoresho bishyashya byo mu nzu

Akomeza avuga ko n’ubwo abonye inzu akeneye gufashwa kwita kuri uwo mwana.

Agira ati "Nkeneye gufashwa kuko kurera uyu mwana bigoye, icyakora ndashima ko mbonye inzu duturamo, nkaba ngiye gucira inshuro abana ntuje."

Abandi bahawe inzu barimo Uwimana Marcelline utuye mu Mudugudu wa Gahinga mu Murenge wa Rubavu, avuga ko yishimiye inzu yahawe kuko yariabayeho nabi.

Ati "Iyi nzu mpawe igiye gukemura ikibazo cy’icumbi, ntuze ubundi nite ku bana na mama warembeye mu nzu."

Rose Maryno, Umunyamerika ukuriye umuryango Inshuti of Rwanda, avuga ko bakora ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda batishoboye mu kwiteza imbere, aho babubakira inzu, kubigira imishinga no kwihangira imirimo.

Ishimwe ashyikiriza umuturage metela yo kuryamaho
Ishimwe ashyikiriza umuturage metela yo kuryamaho

Maryno avuga ko batangiye ibikorwa byo kubakira abatishoboye muri 2014, kandi buri mwaka bagira inzu bubakira abaturage, muri 2022 bakaba bateganya kubakira imiryango 20 mu Karere ka Rubavu.

Avuga ko bahisemo ako Karere nyuma yo gusura abatuye mu Murenge wa Rubavu, ahazwi nka Kanembwe hatujwe abimuwe mu musozi wa Rubavu n’abandi bakuwe muri Gishwati, agasanga babayeho nabi ndetse bamwe badafite aho kuba, batangira umushinga wo kububakira.

Ati "Nifuza gukomeza gufasha abakene, kandi buri mwaka tujya muri Amerika gukusanya inkunga dukoresha."

Maryno avuga ko bifuriza abubakiwe inzu kugira ubuzima bwiza,"Inzu ni itangiriro ry’ubuzima, twifuza ko aba babyeyi bohereza abana ku ishuri, bagira isuku ndetse bakagira ubuzima bwiza."

N’ubwo hubatswe inzu 20, inzu 10 ni zo zimaze kuzura kandi buri muryango wahawe inzu irimo n’ibikoresho by’ibanze, nk’ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa hamwe n’ibikoresho by’isuku, buri nzu n’ibikoresho bikaba byaratwaye miliyoni eshatu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko babyishimiye kuko bafite abaturage benshi batarabona aho batura.

Ibikoresho byo mu rugo byahawe abatujwe mu nzu bubakiwe
Ibikoresho byo mu rugo byahawe abatujwe mu nzu bubakiwe

Ati "Iyo tubonye umuntu utugabanyiriza tuba twishimye kuko bigabanya abo tugomba kubakira. Abakeneye kubakirwa bagenda biyongera, ariko twubakira abihutirwa. Dukeneye n’abandi bafatanyabikorwa bo gukomeza kudufasha."

Ishimwe avuga ko Akarere ka Rubavu muri 2022 kagomba kubakira abantu 148, kandi hamaze kubakirwa 98 banamaze gutuzwa, mu gihe gafite abaturage 1,700 bakeneye kubakirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka