Rubavu: Njyanama yasobanuye impamvu yemereye ba Visi Meya kwegura
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze kwemeza ubwegure bw’abayobozi bungirije b’akarere beguye ku mirimo yabo, yakira n’ibaruwa y’undi mukozi wasezeye ku mirimo ye, na we bamwemerera gusezera.
Kalisa Roger wari ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Rubavu ni we wanditse asezera ku kazi ke mu gihe kitazwi.
Visi Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyirurugo Come Degaulle, avuze ko bimwe mu byagoye abayobozi beguye muri rusange ari intege nke mu kazi. Yavuze ko Murenzi Janvier wari ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagowe no gutunganya Umujyi wa Rubavu, kugira ngo uzamuke ugere ku rwego rwo hejuru nk’umujyi ukurikira uwa Kigali, akaba ngo yarananiwe no kunoza imiturire.
Uwampayizina Marie Grace wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we ngo yananiwe kurandura imirire mibi no guteza imbere imibereho myiza, mu gihe Kalisa Roger wari ushinzwe imirimo rusange y’akarere irimo kwishyura ba rwiyemezamirimo ngo na we atakoraga uko bikwiye kuko akarere ka Rubavu kari mu turere twishyura bitinze abagakoreye.
Inkuru bijyanye:
Rubavu: Abayobozi b’Akarere bungirije basabye kwegura
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko nimba babonaga batuzuza inshingano bakegura hakajyaho abazuzuza.
Abayoboye Rubavu ntako batagize bakoze uko bashoboye,ntako batagize ukurikije n’ukuntu ari akarere gahanzwe amaso na benshi.