Rubavu: Abayobozi b’Akarere bungirije basabye kwegura
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, hamwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murenzi Janvier, mu ijoro ryo kuwa 3 Nzeri 2019 basabye kwegura ku mirimo yabo.

Beguye bakurikira abayobozi bungirije mu karere ka Ngororero na Karongi muri iyo Ntara y’Uburengerazuba.
Murenzi Janvier ubwo yasezeraga ku bo bakoranye yagize ati "Mbikuye ku mutima ndagira ngo mbashimire byimazeyo uburyo twakoranye mu gihe cyose nari maze mu butumwa bwo gukorera abaturage mu nzego z’ibanze ubu nkaba ngiye gukomeza gukorera igihugu mu zindi nshingano. Imana ikomeze kubagura muri byose kandi tuzakomeza gufatanya mu kubaka igihugu cyacu cyiza."
Kigali Today yabonye ubutumire bwatanzwe na Visi Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu itumira abajyanama kugira ngo kuri uyu wa gatatu tariki 4 Nzeri 2019 baze kwakira ubwegure bw’abeguye.
Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyirurugo Come Degaulle, yatangarije Kigali Today aba bayobozi bandikiye njyanama basaba kwegura, ikaba igiye kwakira ubwegure bwabo mu nama njyanama idasanzwe iteganyijwe kuri uyu wa gatatu.
Murenzi Janvier na Uwampayizina Marie Grace bagiye ku buyobozi mu karere ka Rubavu mu kwezi kwa Gicurasi 2015 nyuma y’uko komite nyobozi yari iri ho yari yegujwe n’inama njyanama.
Mu myaka ine bamazeho bafashije akarere ka Rubavu kugera ku bikorwa by’iterambere nk’imihanda mu mujyi wa Gisenyi, amatara ku mihanda, gukemura ikibazo cy’abana basigwaga ku muhanda n’ababyeyi babo bagiye mu bucuruzi i Goma, ndetse no gufasha akarere kugera ku mwanya wa hafi mu mihigo mu mateka y’aka karere.
Icyakora akarere gasigaranye ikibazo cyo kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi, n’ikibazo cy’abana bafite imirire mibi mu gihe Rubavu ibarirwa mu turere dukize ku bworozi n’ubuhinzi.
Ohereza igitekerezo
|
Nkurikije ibyo uyu munyamakuru avuze aba bayobozi ba Rubavu nubwo begujwe ariko biragaragara ko bari bashoboye.
Ntabwo bari bakwiye kweguzwa ahubwo bari bakwiye kugirwa inama kuko ntabwo bazabona umuyobozi utunganya byose nk’Imana uretse Nyakubahwa