Rubavu: Njyanama yanenze Nyobozi gutinda gukemura ibibazo by’abaturage

Inama Njayanama y’Akarere ka Rubavu yanenze Komite nyobozi y’ako karere itarashyize mu bikorwa umwanzuro w’Inama Njyanama wo guhererekanya ingurane n’abaturage batanze ubutaka bwubatsweho irerero, akarere kabaha ubutaka ariko ntikabaha ibyangombwa byabwo bikaba bimaze imyaka itanu.

Njyanama yanenze Nyobozi gutinda gukemura ibibazo by'abaturage
Njyanama yanenze Nyobozi gutinda gukemura ibibazo by’abaturage

Inama Njyanama ya Rubavu yagejejweho icyo kibazo nyuma y’uko komisiyo y’imiyoborere ikigaragaje,ivuga ko hari abaturage batanze ubutaka bwubakwaho inyubako z’umurenge n’irerero baraguranirwa, ariko ntibahabwa ibyangombwa.

Perezida wa Njyanama, Nyirurugo Come de Gaule, aganira n’itangazamakuru yavuze ko abaturage batanze ubutaka, bakwiye guhabwa bidatinze ibyangombwa by’ubwo bahawe nk’ingurane.

Nyirurugo ati “Abaturage batanze ubutaka bwubatsweho ECD n’ubwubatsweho ibiro by’Umurenge ariko ubutaka bahawe na Leta nk’ingurane, ntibarahabwa ibyangobwa byabwo, abo baturage bagomba gukorerwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo vuba”.

Kigali Today ivugana n’abaturage ba Bugeshi, bayibwiye ko icyo kibazo kimaze imyaka itanu, gifitwe n’imiryango ibiri yari ifite ubutaka mu Kagari ka Kabumba bakabutanga ngo bwubakweho irerero, icyakora bavuga ko aho umurenge wubatse ari wo wahaguze.

Umwe ati “Ubutaka bwubatsweho umurenge ba nyirabwo barishyuwe, ariko ubutaka bwubatsweho irerero ry’umurenge n’aho akarere kaguraniye abaturage, bajyanwa mu kagari ka Rusiza bahabwa ubutaka ariko ntibahabwa ibyangombwa”.

Abaturage bagaragaza impungenge z’uko batanze ubutaka bwabo bugakorerwaho ibikorwa by’iterambere, ariko ntibahabwe ibyangombwa byaho baguraniwe ngo bashobore kuhakorera bisanzuye.

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu ivuga ko mu nama yabaye muri Kamena 2021, na bwo yari yafashe umwanzuro ku baturage bafite ibyangombwa bidahuye n’igishushambonera bagomba guhindurirwa kandi bigakorwa batishyujwe amafaranga ya serivisi, cyangwa imisoro kuko ari amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka atari abaturage.

Abayobozi batandukanye mu Karere ka Rubavu
Abayobozi batandukanye mu Karere ka Rubavu

Mu ntangiriro za Kanama nibwo imiryango 550 mu miryango 1200 yo mu Karere ka Rubavu mu mudugudu wa Nyabagobe, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, yari imaze imyaka 10 itangira ibyangombwa by’ubutaka yarashyikirijwe.

N’ubu habarurwa imiryango myinshi itaramenyekana umubare yahawe ibyangombwa bidahuje n’igishushanyo mbonera, aho abaturage bamwe bahinga icyayi mu gishanga cya Pfunda bahawe ibyangombwa by’ubutaka bukorerwaho inganda, abandi ubukerarugendo bituma bashyirirwaho imisoro ihanitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uzayobora Rubavu Aracyonka, Abo mubareke babe bitiza, esiubundi nakahe kagari, Umurenge, n’izina service cyane service y’i Butaro bya Gisenyi, umupaka, Inkeragutabara, Dasso, n’izindi

mamy yanditse ku itariki ya: 28-09-2021  →  Musubize

Ariko buriya nibaza ko imyaka itanu nayo ari myinshi ku rwego rwanyu mutarakemura ikibazo, na njyanama nayo igomba kunengwa byaba byiza cyane yaba njyanama yaba nyobozi mwese mukeguzwa nta numwe usigaye kubera ko ibibera I Rubavu wagira ngo ntagikurikirana igira.

Sorry, mugende pe!

ukombinona yanditse ku itariki ya: 28-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka