Rubavu na Goma byahagurukiye ibibazo by’umutekano muke

Abayobozi b’akarere ka Rubavu ndetse n’umujyi wa Goma bemeye ko bagiye gukaza umutekano w’iyi mijyi yombi mu rwego rwo gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano ku mpande zombi.

Imwe mu ngamba abo bayobozi bifuza gukoresha ni ugukoresha amakarita akoranye ikoranabuhanga azajya yifashishwa n’abaturage b’iyo mijyi bambuka imipaka agasimbura udupapuro (jeton) basanzwe bakoresha.

Ngo byaragaragaye ko udupapuro dukoreshwa n’abaturage begereye umupaka hari abatwigana bakambuka mu buryo butemewe n’amategeko; akenshi ugasanga ari nabo bahungabanya umutekano; nk’uko byatangajwe mu nama yahuje abayobozi b’akarere ka Rubavu n’ab’umujyi wa Goma tariki 01/03/2012 i Gisenyi.

Mu bikorwa bihungabanya umutekano mu baturiye umupaka wa Goma harimo ibiyobyabwenge, amasasu yumvikana ku mipaka, abagore b’Abanyarwanda bahohoterwa i Goma, abaturage binjira bakanasohoka bitazwi ku mipaka yombi, isuku nke, ikoreshwa ry’ibyangombwa mpimbano n’ibindi; byasobanuwe n’ umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Busanga Malihaseme Jean, yatangarije Kigalitoday ko hari ibikorerwa by’urugomo birimo n’ubwicanyi Abanyarwanda bakorerwa i Goma atari azi.

Hari Abanyarwanda babiri baguye i Goma mu kwezi kwa Gashyantare 2012 nk’uko byagaragajwe muri iyo nama.

Yagize ati “iyi nama yatumye tuzajya turushaho gucungira umutekano umuturage winjiye iwacu tukanamutabara vuba”.

Malihaseme akomeza avuga ko ibihugu byombi bifitanye amateka ku buryo igihe kigeze ngo amakimibirane ashingiye ku myumvire n’amoko birangira. Impande zombi ziyemeje kwigisha abaturage kugira isuku no kubaha uburenganzira bwa buri wese.

Ingamba yo gukoresha amakarita ku baturage baturiye umupaka iracyari icyifuzo kuko kuyishyira mu bikorwa bisaba ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu rwemeza izo mpinduka.

Icyo urwo rwego rubivugaho kizamenyekana mu nama itaha izahuza abayobozi b’akarere ka Rubavu n’umujyi wa Goma kuko biyemeje kujya bahura nyuma y’iminsi 40 mu rwego rwo guhana amakuru no gukosora ibitagenda mu mutekano; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka