Rubavu: Minisitiri Gashumba arimo kureba uko Ebola ikumirwa ngo itinjira mu Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yageze mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, aho arimo gusura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu rwego rwo kureba ingamba zashyizweho zo gukumira Ebola kugira ngo itinjira mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima asuye iyi mipaka mu gihe mu Mujyi wa Goma byemejwe ko habonetse umurwayi wa Ebola.

Imipaka ihuza Goma na Gisenyi ku munsi ikoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 60.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yahamagariye Abanyarwanda kwirinda kujya ahavugwa Ebola, anasaba abaturage kongera isuku mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola. Yanasobanuye ko uwagaragayeho Ebola yasubijwe i Butembo aho yari yaturutse naho abari kumwe na we bashyirwa mu kato.

Minisitiri Gashumba, nyuma yo gusura imipaka ihuza Goma na Gisenyi yatangaje ko nta gahunda yo gufunga imipaka ihari, atangaza ko camera zipima umuriro w’abinjira mu Rwanda zikomeza gukoreshwa, hanyuma n’abapima Ebola ku mupaka bakongerwa, asaba Abanyarwanda gutangira amakuru ku gihe.

U Rwanda rwashyize amazi yo gukaraba ku mupaka yiyongera kuri serivisi yo gupima abinjira mu Rwanda.

Minisitiri Gashumba areba uko basuzuma Ebola
Minisitiri Gashumba areba uko basuzuma Ebola

Mu gihe u Rwanda rusaba abaturage kwirinda kujya ahabonetse Ebola, abaturage baganiriye na Kigali Today bagaragaza ko batareka kujya muri Congo kandi ari ho bahahira bakavuga ko icyo bari gukora ari ukwirinda gusuhuzanya ubundi bagaca mu nzira zemewe ari nako bakaraba amazi arimo umuti. Hari n’abavuga ko umuntu arindwa n Imana.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko rukeneye nibura miliyoni 12 z’Amadolari ya Amerika yo gukoresha mu gukumira Ebola.

 Abantu ni benshi ku mupaka
Abantu ni benshi ku mupaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka