Rubavu: Kutaboneza urubyaro no kudasezerana byongera amakimbirane mu miryango
Rutarindwa Joseph Desire uyobora akagari ka Kinyanzovu, umurenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu arahamagarira abaturage gusezerana imbere y’amategeko no kuboneza urubyaro kuko byagaragaye ko iyo bidakozwe byongera amakimbirane mu miryango.
Nk’uko bamwe mu baturage babitanzeho ibitekerezo ngo kugira abana benshi batajyanye n’ubushobozi ni umuzigo ku muryango kandi bituma haboneka amakimbirane mu gihe umuryango wagombye kunyurwa n’abana ndetse bagashyira hamwe kubakorera.
Nubwo abari bafite ikibazo batifuje kwandikwa amazina mu itangazamakuru bavuga ko bishimiye inama bagirwa n’ubuyobozi dore bari basanzwe badasezeranye ariko bemeza ko bagiye kubikora.
Ubwo yari amaze kunga uwo umuryango wagiranye ibibazo byo kutumvikana bitewe no kutaboneza urubyaro, tariki 18/12/2012, Rutarindwa yanabasabye kwizigamira muri SACCO kugira ngo bashobore kugira icyo bigezaho aho gukomeza kuryana kandi bidakuraho ikibazo bafite.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|