Rubavu: Isenywa ry’umuhanda ryasigiye ibibazo abari bawuturiye

Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi baturiye umupaka wa Petite Barrière, bavuga ko bashyizwe mu kaga n’ibikorwa byo gusenya umuhanda wa kaburimbo wajyaga ku ibagiro rya Gisenyi.

Ahari umuhanda hasigaye ibyobo bikabangamira abahaturiye
Ahari umuhanda hasigaye ibyobo bikabangamira abahaturiye

Ni umuhanda ubarirwa muri metero 200 wasenywe kubera guhagarika amazi y’imvura yajyaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akangiriza abatuye mu mujyi wa Goma mu Birere.

N’ubwo umuhanda wakuweho ndetse hagacibwa inzira zibuza amazi kujya i Goma, abaturage baturiye uyu muhanda bashyizwe mu kaga n’ibikorwa byo kuwusenya no guca inzira y’amazi, kuko bitakozwe ngo birangire, ahubwo byatawe na Rwiyemezamirimo atashoboye no guha inzira abasohoka mu nzu, kuva muri 2020 ubwo ibyo byakorwaga.

Uwizeyimana Claude ni umukarasi ukorera ku muhanda ujya ku ibagiro, avuga ko hari hasanzwe inzu z’ubucuruzi, ariko kubera umuhanda wa kaburimbo wakoreshwaga wacukuwe, ibikorwa byarafunze.

Kugana izo nyubako bisihaye bigoye
Kugana izo nyubako bisihaye bigoye

Agira ati "Umuhanda wangiritse kubera bashakaga guca inzira y’amazi ivuye Mbugangari, bashaka kumena amazi mu kiyaga cya Kivu, bakayabuza kujya muri Goma. Gusa byatanze igihombo ku baturage bari barubatse inzu zo gukoreramo, barafashe inguzanyo barahombye, igihugu cyarahombye kuko amafaranga yakoreshejwe mu kubaka kaburimbo ni menshi, kuba barasubiye inyuma bakayihinga yapfuye ubusa."

Dodo ni umuturage wubatse inzu y’ubucuruzi ariko ubu ntigikorerwamo kubera umuhanda wangijwe ndetse ntibamusigira n’inzira igana iwe, akavuga ko bimugiraho ingaruka kuko abafite imodoka bazicumbikisha.

Dodo avuga ko iki kibazo kimaze imyaka ibiri n’igice, kandi bakigaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntibubafashe.

Agira ati "Inzu zacu zari iz’ubucuruzi, zakorerwagamo, ariko kuva ibikorwa byo guca inzira y’amazi byatangira, umuhanda wa kaburimbo wageraga iwacu ugasenywa twabuze abayakoreramo. Bahinze inzira zigana iwacu tubura aho kunyura, inzu zacu zarangiritse. Ibikorwa by’amajyambere ni ibyo kwishimira ariko ibi byadushyize mu kaga kuko bitarangiye."

Dodo avuga ko uretse kuba atarahawe inzira yinjira iwe, ngo hari n’abasenyewe ibipangu none baterwa n’abajura, bagasaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwarangiza ibikorwa bwatangije.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avugana na Kigali Today, yatangaje ko ibikorwa by’amasezerano na NPD igomba guca iyo nzira y’amazi yarangiye ariko Banki yo isaba ko hakorwa inyigo yo kugenzura niba ibigiye gukorwa bitazabangamira abaturage.

Agira ati "Inyigo yari yasabwe na Banki y’isi nayo yararangiye, ibikorwa bigomba gukorwa, twavuga ko gucyererwa ubu bitari guterwa n’akarere."

Iki kibazo cy’amazi yavaga mu Rwanda akangiriza abatuye mu mujyi wa Goma, uretse kugira ingaruka ku baturage baturiye umuhanda ujya ku ibagiro, byagize ingaruka ku isoko ryambukiranya imipaka kuko hari imiryango iryinjiramo idakoreshwa kubera ibyobo byacukuwe.

Kambogo yabwiye Kigali Today ko umushinga wo kuyobya amazi ajya mu mujyi wa Goma akoherezwa mu kiyaga cya Kivu uhenze kuko uzatwara miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, naho icyobo kizacukurwa kireshya na metero 1000, harimo metero 500 zitwikiriwe n’izindi metero 500 zidatwikiriwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka