Rubavu: Inyubako ikorerwamo n’ivuriro ‘La Croix du Sud’ yangijwe n’umutingito

Imitingito irimo kwiyongera mu Karere ka Rubavu ikomeje guhangayikisha abaturage barimo kwangirizwa ibyabo, uwo ku manywa kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021 ukaba wangije inyubako ikorerwamo n’ivuriro rizwi nka La Croix du Sud riri mu mujyi wa Gisenyi.

Iyi nyubako yangijwe n'umutingito
Iyi nyubako yangijwe n’umutingito

Abaturage babibonye biba bavuga ko batunguwe no kubona inzu bari bazi ko ikomeye umutingito uba igahita yangirika.

Iyo nzu yangiritse isanzwe ikorerwamo n’ivuriro rya la Croix du Sud "kwa Nyirinkwaya" hamwe n’iguriro. Ababibonye bavuga ko nta muntu wayikomerekeyemo ariko bigaragara ko kongera kuyijyamo bihangayikishije.

Minisitiri Kayisire Marie Solange uyobora Minisiteri ishinzwe ubutabazi hamwe n’itsinda rinini rihuriweho n’impugucye mu buzima, ubumwe bw’ibirunga n’amabuye y’agaciro, ibidukikije, barimo barabera icyakorwa kugira ngo abaturage bugarijwe n’ibibazo bikomoka kuri iyo mitingito bafashwe.

Mu ishuri rya ESSA Gisenyi yasuye abanyeshuri baryigamo bahungabanyijwe n’imitingito yaciye inzira ya rift valley mu kigo cyabo, yabasezeranyije ko harimo kwigwa aho bajyanwa bakiga bashyize umutima hamwe, ariko abasaba gukomeza kwambara agapfukamunwa neza kuko karimo kurinda imyuka yarekuwe n’ikirunga, ariko bagakomeza no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Kayisire yasuye inyubako z’ibitaro bya Gisenyi zashegeshwe n’imitingito, ndetse akomeza urugendo mu nkambi y’impunzi z’abanyecongo 654 bahungiye mu Rwanda imitingito n’ingaruka zayo bikomeje kwiyongera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntiburatangaza ibimaze kwangizwa n’imitingito yatangiye kumvikana mu Karere ka Rubavu ku va ku itariki 22 Gicurasi 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi byose biriyongera kuli Covid 19.Bisanga ubukene kuli benshi.Bihuje n’ubuhanuzi bwa bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Ni igitabo cyahumetswe n’Imana,gitandukanye n’ibindi bitabo byiyita ko byaturutse ku mana.Ni iki kitwemeza ko bible yaturutse ku mana koko?Ni ubuhanuzi bwayo bwinshi cyane bwagiye busohora.Urugero,mu mwaka wa 33,Yezu yavuze ko Abaroma bazaza bagasenya umujyi wa Yeruzalemu.Niko byagenze mu mwaka wa 70.Urundi rugero,Daniel yahanuye ko Alexander the Great azategeka Uburasirazuba bwo hagati.Niko byagenze.Byerekana ko nta kabuza n’ubundi buhanuzi busigaye buzaba.Urugero ni imperuka dutegereje,isi izaba paradizo,irimburwa ry’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza rizaba kuli uwo munsi,umuzuko wo ku munsi wa nyuma,etc…

matabaro yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka