Rubavu: Inkeragutabara zoroje abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye
Abasirikare bavuye ku rugerero bibumbiye muri Koperative COPIBU ikora isuku mu Mujyi wa Gisenyi bashyikirije inka ebyiri abacitse ku icumu batishoboye mu Kagari ka Mbugangari ho mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Nyiransabimana Jacqueline, umwe mu bahawe inka, avuga ko bishimiye inka bahawe kuko bazishyikirijwe n’ababatabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bari mu kaga 1994.

Avuga ku nka yahawe yifuza kuzagira undi Munyarwanda yitura kugira ngo urukundo yagaragarijwe na we arugeze ku bandi.
Tugirumwami Deo, Umuyobozi wa KOPIBU, avuga ko batanze inka mu kwifatanya n’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Ngo bari bemeye gutanga inka eshatu ariko habonetse ebyiri ariko ngo n’indi bazayitanga.
Akomeza avuga ko umuco wo kugaba inka bawukura kuri Perezida Kagame watangije gahunda ya "Girinka Munyarwanda", none bakaba bari gushyira mu bikorwa urugero yabahaye kandi inka bashyikirije abacitse ku icumu ngo zigaragara nk’igihango cy’imibanire myiza.

Naho Br Gen Eric Murokore, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba ari na we wari uyoboye iki gikorwa, avuga ko ibikorwa byo kuba hafi Abanyarwanda bitarangirira mu kubaha umutekano gusa ahubwo bijyana no kubafasha kurwanya ubukene n’imibereho mibi.
Ngo nyuma yo koroza abacitse ku icumu mu Mujyi wa Gisenyi, izi nkeragutabara zibumbiye muri COPIBU zirateganya gusura abavuye ku rugerero bamugariye ku rugamba baba i Kanombe kugira ngo bababe hafi kandi babagaragarize ko bakiri kumwe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|