Rubavu: Ingo zisaga 90% zimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi

Akarere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba ni kamwe mu turere turi kwihutisha gahunda yo kugeza amashanyarazi ku bagatuye. Aka karere kaza mu turere twa mbere tumaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi nyuma ya Nyarugenge, Kicukiro na Nyaruguru two turi hafi kugeza ku ngo 100% zifite amashanyarazi.

Butera Laurent, Umuyobozi w'ishami rya REG rya Rubavu
Butera Laurent, Umuyobozi w’ishami rya REG rya Rubavu

Butera Laurent, Umuyobozi w’ishami rya REG rya Rubavu, avuga ko bishimira kuba aka karere karamaze kugeza amashanyarazi ku ngo 90% akemeza ko ibi babikesha kuba barakoze cyane mu mwaka ushize wa 2021, ubwo bashyiraga ingufu mu guha amashanyarazi ingo zo muri Rubavu.

Butera avuga ko mu mwaka ushize gusa bahaye amashanyarazi ingo ibihumbi cumi na kimwe (11,000) zafatiye amashanyarazi ku muyoboro rusange (on-grid) mu gihe banahaye ingo 1,100 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Byahise bituma impuzandengo y’ingo zifite amashanyarazi muri Rubavu ziva kuri 78% zigera kuri 90% ziyafite ubu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2021/2022 bateganya guha amashanyarazi izindi ngo 6,000 mu Karere ka Rubavu kandi kugeza ubu izisaga ibihumbi bine (4,000) zikaba zaramaze kuyabona.

Butera asoza avuga ko umwaka utaha w’ingengo y’imari uzasozwa muri Kamena 2023, bizera ko abatuye Akarere ba Rubavu bose bazaba bafite amashanyarazi, batarinze gutegereza umwaka wa 2024.

Abaherutse guhabwa amashanyarazi barishimira iterambere bahise bageraho ryihuse

Hakizimana Gilbert utuye mu Kagari ka Gatovu, Umurenge wa Nyundo muri aka karere, yemeza ko nyuma yo kubona amashanyarazi bahise babona iterambere ryihuse.

Yagize ati “serivisi zose zisaba amashanyarazi kuzibona byadusabaga gukora urugendo rutwara isaha imwe n’iminota 20 tujya Mahoko gushaka izo serivisi ndetse byaraduhendaga kuko kugenda no kugaruka byadutwaraga 2,000 Rwf utabariyemo amafaranga yo kwishyura izo serivisi, ariko ubu ikibazo cyarakemutse aho REG iduhereye amashanyarazi.”

Hakizimana akomeza avuga ko bakimara kugezwaho amashanyarazi we yahise azana icyuma gisya ibinyampeke, ndetse atangiza n’uruganda ruto rukora imigati n’amandazi kandi byafashije abatuye aka Kagari ka Gatovu kubona izo serivisi bari basanzwe bakura Mahoko.

Nkundabose Yvette uhagarariye ivuriro rya Gatovu na ryo riherereye muri uyu Murenge wa Nyundo, avuga ko kuri iri vuriro batangaga serivisi mbi kubera kutagira umuriro.

Yagize ati “ntitwashoboraga kudoda abarwayi nijoro, ibizami byinshi ntitwabifataga kuko bikenera amashanyarazi, nta mashini twagiraga ngo tubashe gukora raporo cyangwa kwinjiza abarwayi muri sisiteme ya MINISANTE, mbese serivisi twatangaga ntizari zuzuye ariko bitaduturutseho. Turashima REG ko yadukemuriye iki kibazo.”

Nkundabose avuga ko ubu ibibazo byose bahuraga na byo byakemutse nyuma y’aho baboneye amashanyarazi.

Kugeza ubu ingo zisaga 68,48% mu Rwanda zifite amashanyarazi harimo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari n’izifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Intego ya Leta y’u Rwanda ni uko bitarenze umwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zigomba kuba zifite amashanyarazi.

Gaz Methane icukurwa mu Kivu yitezweho kunganira ingufu z'amashanyarazi u Rwanda rufite
Gaz Methane icukurwa mu Kivu yitezweho kunganira ingufu z’amashanyarazi u Rwanda rufite
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Natwe mu Bugesera umurenge wa Juru akagari ka Juru nyabuna muduhe umuriri rwose uruhare rwacu ruzagaragara.

Anthere yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

Nibyiza kabisa , turashima abakozi ba REG rubavu babigizemo uruhare bose, nabanyamurava kndi barasobanutse, bazabagenere igikombe.nabandi barebereho

Alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

Abakozi ba REG Rubavu nabo gushimirwa buri wese muri service ye, byumwihariko dushimye cyane umukozi ushinzwe gutanga cash power kubafatabuguzi bashya ukorera mw’ishami ry’inkeragutabara,rwose akomerezaho, ariko nutundi turebereho , utwabigezeho nutwo kubahwa dukwiriye ishimwe

NAMBAJIMANA yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

Nibyiza kabisa , turashima abakozi ba REG rubavu babigizemo uruhare bose, nabanyamurava kndi barasobanutse, bazabagenere igikombe.nabandi barebereho

Alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka