Rubavu: Inama y’igihugu y’urubyiruko irishimira ibyagezweho muri 2011-2012
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Rubavu (CNJ Rubavu) iratangaza ko yishimiye ibyo yagezeho 2011-2012 kubera inkunga yahawe n’uburyo Leta y’u Rwanda ibazirikana muri gahunda zayo zose.
Mu byo bishimira cyane harimo guha akazi urubyiruko rwavuye mu kigo ngororamuco kikigisha imyuga cya Iwawa n’abafite ubumuga bwo kutavuga; nk’uko byatangajwe na Murenzi Janvier, umuhuzabikorwa wa CNJ Rubavu, mu muhango wo kumurikira abafatanyabikorwa ibyo CNJ Rubavu yagezeho wabaye tariki 22/05/2012.
Nk’uko Murenzi yakomeje abisobanura, CNJ Rubavu yakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kunganira Leta mu mibereho myiza y’abaturage birimo amafaranga miliyoni n’ibihumbi 500 yatanzwe muri gahunda ya Girinka n’isaso ku basigajwe inyuma n’amateka ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 300.
Urubyiruko kandi rwakanguriwe kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda icyorezo cya SIDA bikaba byaratanze umusaruro wo gushinga clubs 10 zo kurwanya ibiyobyabwenge na clubs anti SIDA umunani mu karere ka Rubavu.
Murenzi yashimiye byimazeyo abafatanyabikorwa cyane cyane Global Fund yafashije CNJ Rubavu kubaka ibigo bibiri by’urubyiruko mu mirenge ya Rugerero na Busasamana kuko bibafasha kubageraho byihuse.

Muri iyi nama CNJ Rubavu yanamuritse gahunda y’ibikorwa byabo by’umwaka 2012-2013, birimo kongera umubare wa koperative z’urubyiruko no kunganira izindi zitanga akazi ku rubyiruko. CNJ Rubavu iranateganya kongera ingufu mu bukangurambaga bwo kwirinda SIDA nbinyuze mu marushanwa y’imikino.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Philbert Uwiringirimana, yashimye imbaraga urubyiruko rwashyize mu gushyira mu bikorwa ibyo rwari rwariyemeje ariko yongeraho ko nka sitade Umuganda yakwegurirwa urubyiruko rukanashishikarira gukora indi mikino itari umukino w’amaguru gusa.
CNJ Rubavu yakoresheje amafaranga miliyoni 50 umwaka ushize, hakaba hateganyijwe gukoresha miliyoni 54 uyu mwaka ndetse bakaba anizeye inkunga y’abafatanyabikorwa ingana na miliyoni 200.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|