Rubavu imvura yasenye umuyoboro w’amazi yangiriza abaturage
Umuyoboro ukura amazi mu Mujyi wa Rubavu uyaganisha mu kiyaga cya Kivu wasenywe n’imvura, amazi yirara mu ngo z’abaturage.

Ayo mazi yasenye inzu eshatu, anangiza ibikoresho bitandukanye byo mu mazu agera ku icumi.
Iyi mvura yaguye mu Mudugudu wa Irakiza, Akagari ka Bugoyi Umurenge wa Gisenyi, guhera saa sita kugeza saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016.
Mutoni umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK ishami rya Rubavu, avuga ko ava ku ishuri yasanze ibintu byose byuzuye amazi kugera ku buriri araraho.
Yagize ati "Imvura yaguye ntahari, ariko naje nsanga ibintu byose byuzuye amazi. Sinjye njyenyine wangirijwe kuko nabo duturabye nibyo byababayeho."

Mugisha Honore umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gisenyi, avuga ko bitabaje imodoka zivoma amazi kugirango ziyakure mu mazu amwe atasenyutse, abantu babashe gusubira kuyaturamo .
Yanavuze ko iyi mvura yangije umuhanda mushya wari umaze iminsi wubatswe mu Mujyi wa Rubavu.
Mu rwego rwo kwirinda ko imvura ishobora kongera kugwa igasenya andi mazu, uwo muyoboro w’amazi wahise ukosorwa amazi arayobywa, kuburyo atongera kugana mu baturage.
Hagati aho ngo ubuyobozi bw’umurenge buri gukorera ubuvugizi abasenyewe kugirango bafashwe kubona aho baba bikinze imvura.
Umuyoboro w’amazi wangijwe n’ imvura wubatswe mu mwaka wa 2012, ariko ngo byagaragaraga ko wangijwe n’amazi n’ubwo utahise usanwa.




Ohereza igitekerezo
|
umuntu wubatse uyu muyoboro ntago yawubatse neza
ABASENYEWE N’IMVURA RETA IJYIRE UKO IBARWANAHO
Abangirijwe n’imvura tubifurije gukomeza kwihangana