Rubavu: Imvura nyinshi yatumye uruganda rw’amazi rwa Gihira ruhagarara

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu buratangaza ko kubera imvura yaguye tariki ya 10 Kamena 2020 ikanduza imigezi ya Sebeya na Pfunda, byatumye uruganda rutunganya amazi rwa Gihira ruhagarara.

Uruganda rwa Gihira rutunganya amazi y'umugezi wa Sebeya
Uruganda rwa Gihira rutunganya amazi y’umugezi wa Sebeya

Biri mu butumwa ubwo buyobozi bwanyujije kuri Twitter, aho bukomeza bugira buti “Turi gukora ibishoboka kugira ngo uruganda rwongere rukore. Turabamenyesha nidutangira kohereza amazi.”

Igitabo IWRM Programme Rwanda TR22 - Catchment Plan Sebeya 2017-2023 cyanditswe muri 2017 kigaragaza ko bimwe mu byangiza amazi ya Sebeya birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakorwa neza bigatera isuri mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu bigatuma amazi akoreshwa n’uruganda rw’amazi yuzuramo ibyondo n’umusenyi.

Ubuhinzi bukorwa muri Gishwati budafata amazi na bwo ngo butuma isuri imanuka ku misozi ikajya mu migezi ihura na Sebeya, ibi bikaba bigira ingaruka ku nganda z’amashanyarazi eshatu zikoresha amazi y’umugezi wa Sebeya.

Amazi angana na metero cube ibihumbi umunani (8000m³) asanzwe akoreshwa mu mujyi wa Gisenyi, agakoreshwa n’uruganda rwa Bralirwa no mu mujyi wa Goma akurwa mu migezi ya Sebeya na Pfunda.

Kuba iyi imigezi yuzura ibyondo n’umusenyi bigira ingaruka ku ruganda rw’amazi rwa Gihira rugomba gutunga umujyi wa Gisenyi, rugahagarika imirimo bikagira ingaruka ku batuye umujyi wa Gisenyi na Goma bakenera amazi yarwo.

Umugezi wa Pfunda na Sebeya ni yo migezi ibarirwa mu Karere ka Rubavu kandi ishobora gutanga amazi meza akoreshwa n’abatuye umujyi ufite abaturage babarirwa mu bihumbi 150, hakaba n’amazi yoherezwa mu ruganda rwa Bralirwa rutunganya inzoga, hamwe n’amazi akoreshwa mu mujyi wa Goma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka